Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB, rwatangaje ko rufunze hotel Chateau Le Marara
Nyakanga 21, 2025 – Karongi, Rwanda
Inkuru ivuga kuri Château le Marara, hoteli iri mu Karere ka Karongi, ikomeje kuvugwa cyane mu Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibibazo byagiye bivugwa mu minsi ishize, kugeza ubwo Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rufashe icyemezo cyo kuyifunga by’agateganyo guhera kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025.
RDB yatangaje ko iyi hoteli yafunzwe hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014, rigena imitunganyirize y’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda, nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rwemewe kandi ikaba itubahiriza amabwiriza agenga uru rwego. Ubuyobozi bwa RDB bwavuze ko ibikorwa byose by’iyi hoteli bigomba guhagarara kugeza igihe izuzuza ibisabwa n’amategeko.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibibazo byakuruye impaka n’amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, bishingiye ku bukwe bwa Hajj Shadadi Musemakweri, umuyobozi wa Gorilla Motors Ltd, na Uwera Bonnette (Bonnette Queen), bwabereye muri iyi hoteli hagati ya tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2025.
Ibi birori byari byitabiriwe n’ibyamamare byinshi mu Rwanda, harimo Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Miss Muheto Divine, Isimbi Model n’abandi. Gusa n’ubwo amafoto yagaragazaga ibyishimo, nyuma y’ibyi havugwaga serivisi mbi: ibiciro bihindagurika, ibikoresho bidahagije, isuku nke, ndetse no kubura amashanyarazi kenshi.
Nyuma y’ubukwe, Nishimwe Naomie yanditse ku rubuga rwa X (Twitter) agaragaza agahinda k’ukuntu hari ibigo bitanga serivisi mbi kandi ntibisabe imbabazi. Josine Queen, murumuna wa Uwera, nawe yaje asobanura mu magambo arambuye uko bakiriwe nabi: amadorali 220 y’icumbi batigeze bagabanyirizwa, ibiryo bidasobanutse, ibikoresho bike, ipasi ebyiri zikoreshwa n’abantu barenga 200, ndetse no kwishyuzwa amafunguro y’inyongera batari barasezeranyijwe.
Bavuga ko habayeho:
Kubura amashanyarazi kenshi nta nyunganizi,
Kutagira isuku mu byumba,
Guhindura ibiciro ku buryo butumvikana,
Gutanga serivisi zitageze ku rwego rwari rwasabwe.
Musemakweri na Uwera bandikiye iyi hoteli basaba impozamarira, bavuga ko bashoye miliyoni zirenga 40 Frw, ko izina ryabo ryangiritse imbere y’abashyitsi bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, kandi ko ubukwe bwari bumaze umwaka urenga butegurwa bwabaviriyemo agahinda.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Château le Marara bwatangaje ko ibyinshi mu bivugwa ari “ibinyoma 99%”, bugashinja Musemakweri na Uwera gushaka kuyisebya nyuma yo kwanga kwishyura umwenda wa 5.281.950 Frw. Umuyobozi w’iyi hoteli, Emmanuel Furaha, yavuze ko ibiryo byerekanywe ari ibyo abakozi bayo, atari iby’abashyitsi, kandi ko hoteli yakoze uko ishoboye ngo ibirori bigende neza, n’ubwo yemeza ko habayeho imbogamizi zituruka ku bushobozi buke bw’icyumba gito cyo kwakira abantu barenga ku mubare wari wateganyijwe.
Furaha yagize ati: “Twabahaye ibyumba, twemera kubagabanyiriza ibiciro ku buryo butigeze bubaho, tubaha n’ibindi byihariye, ariko nyuma yo kubona ibibazo byabaye mu gucunga ubukwe bwabo, batangiye kudusebya kandi batarishyuye.”
Yongeyeho ko iyi hoteli yagiye ibagabanyiriza ibiciro by’icyumba kugera ku madolari 220, ariko Uwera yakomeje gusaba kugabanyirizwa kugeza kuri 200$, bituma habaho amakimbirane mbere y’uko ubukwe butangira.
Nyuma yo gusuzuma ibi bibazo byose, RDB yanzuye ko iyi hoteli ihagarika imirimo kugeza igihe izaba yujuje ibisabwa n’amategeko, yongeraho ko ikomeje guharanira umutekano, ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu rwego rw’ubukerarugendo.
RDB yibukije abantu bose bafite ibikorwa mu bukerarugendo ko bagomba kubahiriza amategeko, bakaba bafite ibyangombwa byuzuye kandi batanga serivisi zinoze ku bakiriya.
Inkuru ikomeje gukurikirwa n’udushya n’amakuru mashya ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe impande zombi zishimangira ukuri kwazo mu buryo butandukanye.
