Uvira mu Ntambara y’Amasasu: Wazalendo barwanyije Brig-Gen. Gasita basaba ko ava muri Kivu y’Amajyepfo
Uvira, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo – Mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, mu mujyi wa Uvira humvikanye amasasu y’imbunda ziremereye n’izoroheje, aho umutwe wa Wazalendo warasaga mu rwego rwo kugaragaza ko udashaka Brigadier General Olivier Gasita, uheruka koherezwa n’igisirikare cya FARDC kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.
Amafoto n’amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje urusaku rw’imbunda, ibiturika by’amasasu aremereye, ndetse n’abantu bavugaga mu majwi yumvikanamo uburakari. Bimwe mu byo bavugaga biragira biti: “Mukomeze murase, Gen Gasita ave i Uvira. Ntitumushaka, ni Umunyarwanda. Hano si iwabanyarwanda.”
Undi ati: “Ejo turashaka ko Gasita azaba atakiri hano. Naramuka atagiye tuzatera Hotel arimo iri hafi ya Secteur.”
Mu bundi butumwa bwakwirakwijwe, humvikanye umugore usenga, asaba Imana gukiza abaturage b’i Congo ngo “dukurwe muri ubu buretwa tumazemo imyaka myinshi.”
Amakuru yemeza ko amasasu yarashwe saa yine z’ijoro
Umwe mu baturage bo mu gice cy’aho amasasu yavugiye yabwiye Minembwe Capital News dukesha iyi nkuru ko yarashwe saa yine z’ijoro, hagamijwe kubuza Brig-Gen. Gasita gukomeza ibikorwa bye muri ako gace.
Gasita yageze i Uvira ku wa mbere w’iki cyumweru, aturutse i Kindu anyuze i Bujumbura mbere yo kwambuka. Ariko kuva icyo gihe, Wazalendo bagaragaje ko bamwanga, bamushinja kuba Umunyamulenge no kumubona nk’umwanzi.
Itangazo rya FARDC ryemeje ko Gasita ari ku buyobozi
Nubwo Wazalendo bahora bamusaba kuva muri Kivu y’Amajyepfo, igisirikare cya RDC cyashyize hanze itangazo ku wa gatanu w’icyumweru gishize, rihamya ko Brig-Gen. Olivier Gasita ari we wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri aka karere, kandi ko agomba kuhabera umuyobozi “byanze bikunze.”
Amateka y’akarengane k’Abatutsi muri Congo
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa AFC/M23/MRDP ukomeje kugaragaza impamvu wafashe intwaro, uhamya ko ari ukwirwanaho nyuma y’urugomo Abatutsi n’Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi bakorerwa muri RDC. Ibyo bibazo bifite imizi mu mateka ya kera, kuva mu myaka ya 1960 na mbere yaho.
Impuguke mu by’umutekano zivuga ko ibiri kubera i Uvira bishimangira ubushyamirane budashira hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’amoko amwe y’Abanyecongo, bikaba bikomeje gutera impungenge ku mutekano n’ishoramari muri Kivu y’Amajyepfo.