Vatican iritegura kwakira inama n’ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina i Roma
Vatican irateganya kwakira urukurikirane rw’ibikorwa bigenewe umuryango wa LGBTQ i Roma mu cyumweru gitaha, birimo Misa, amasengesho rusange ndetse n’urugendo rwo kwinjira muri Basilika ya Mutagatifu Petero. Ariko se ibi bikorwa bitavugwaho rumwe byaba ari inzira yo gukingurira isi yose ishusho y’ubuhemu (apostasie) mu mutima wa Kiliziya Gatolika? 
Ku wa 5 Nzeri, i Vatican hazabera inama mpuzamahanga yiswe “Kumva ubuhamya bw’Abakirisitu ba LGBTQ” izabera mu nyubako za Vatican, yateguwe n’umuryango wo muri Amerika witwa Outreach, washinzwe na Padiri James Martin wo mu rwego rw’Abajezuwiti. Hazumvikanamo ubuhamya bw’abakirisitu baturutse mu bihugu bitandukanye bo muri uyu muryango.
Umusaraba w’Amabara y’Umukororombya
Ku mugoroba w’uwo munsi, hazaba amasengesho rusange muri Kiliziya ya Gesù i Roma, ahazitabira Abakirisitu ba LGBTQ, ababyeyi babo n’abandi. Mu gihe cy’iryo sengesho, hazerekanwa umusaraba w’amabara y’umukororombya (rainbow cross) uzazanwa n’intumwa z’abapiligrimi ba LGBTQ n’imiryango yabo.
Abatavuga rumwe n’ibi bikorwa bavuga ko gukomatanya ishusho y’Umusaraba wa Kristo n’ikirango cy’uburenganzira bwo kwihitiramo imibonano mpuzabitsina ari ubuyobe n’ubuhemu, kuko bihindura ubutumwa bw’ukuri bw’igitambo cya Yezu ku musaraba.
Kwemeza cyangwa Kwigomeka?
Ku wa 6 Nzeri, Musenyeri Francesco Savino, Visi Perezida w’Inama y’Abepisikopi b’u Butaliyani, azatura igitambo cya Misa muri iyo kiliziya, ikazakurikirwa n’urugendo rw’ubutwari (Jubilee Pilgrimage) rwo kunyura ku muryango Mutagatifu wa Basilika ya Mutagatifu Petero, aho hitezwe abarenga 1,000. Nyuma yaho, izo ntumwa zizifatanya na Papa mu isengesho rya Angelus rizabera ku kibuga cya Mutagatifu Petero.
Abatari bake baribaza niba ibi bishushanya uburyo bwo gushimangira imigenzereze Bibiliya yita icyaha cyangwa niba ari intambwe iganisha ku buhemu (apostasie) bwo guhindanya ukuri kw’Ijambo ry’Imana mu izina ry’ukwemera.
Inyigisho za nyakwigendera Papa Francis na politiki nshya
Papa Francis, umu predecessor wa Papa Leo, kenshi yagaragaje ko atifuza kwima umuryango wa LGBTQ urubuga muri Kiliziya. Yigeze kuvuga ati: “Buri muntu ni umwana w’Imana, ntawe Imana yirukana, kandi nta na Kiliziya ikwiye kubikora.”
Nyamara abasesenguzi bishingikiriza ku byanditswe bitagatifu bavuga ko gukunda abari mu cyaha bitavuze kwemera ibikorwa byabo, ahubwo ari ukubahamagara mu kwihana no mu guhinduka.
Ibyo mu madini asanzwe
Ibi bikorwa by’i Roma bibaye mu gihe amadini amwe n’amwe akomeye ku isi nka United Methodist Church amaze imyaka myinshi yemera imigenzereze ya LGBTQ. Abasesenguzi bavuga ko iyi nzira yatumye ayo madini yirengagiza ubutegetsi bw’Ibyanditswe, asimbuza ukuri kw’Imana ukwemera guhuje n’imico y’isi.
Impungenge z’igihe cy’imperuka
Abavuga mu izina ry’ivugabutumwa ry’ijambo ry’Imana bashyira ibi bikorwa mu murongo w’ibyavuzwe na Pawulo intumwa, ko “mu minsi y’imperuka abantu batazakunda inyigisho nzima, ahubwo bazirundanyiriza abigisha babemerera ibyo bifuza” (2 Tim. 4:3).
Ubutumwa bwa INGANZO HUB ku Bakirisitu
Abakirisitu barahamagarirwa gusenga cyane muri iki gihe, basabira abashutswe n’irari ry’umubiri kugira ngo bahinduke, basabira abashumba n’abayobozi b’itorero kugira ubutwari bwo guharanira Ijambo ry’Imana n’ukuri, ndetse bagaba ko ubutumwa bw’ukuri bwa Yezu Kristo bugaragara mu gihe cy’icuraburindi cy’ukwivanga n’ukwemera kwa gipolitiki.