Vestine Ishimwe yahumurijwe na Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yahumurije Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas, uri kunyura mu bihe bitoroshye, amwifuriza kurindwa n’amaraso ya Yesu, ndetse amwibutsa ko ari “umunyamugisha” uko byagenda kose.
Mu ijoro rya tariki ya 18 Ugushyingo 2025 nibwo Gahongayire yanyujije ubutumwa bwe kuri konti ya Instagram, abuherekeresha ifoto ya Ishimwe Vestine mu kugaragaza ko amagambo ari we yayageneye.
Ni ubutumwa Aline Gahongayire yandikiye Vestine Ishimwe nyuma yaho abaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga dore ko kuri Instagram ye hari hanyuzeho ubutumwa butatinzeho atangaza ko atorohewe.
Ni ubutumwa bwaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko afite intimba n’umubabaro ukomoka ku byemezo yigeze gufata mu buzima bwe, n’uburyo urukundo rwamugizeho ingaruka mbi.
Gahongayire yahumurije Ishimwe Vestine avuga ko yifatanyije nawe muri ibi bihe bikomeye arimo,
Amubwira ati: “Ku mavi yawe, aho ni ho haba inyegamo y’abaramyi, ujye uhahungira. Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari we ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose m’ubuzima bwawe.
Aline yakomeje amwizeza ko ejo hazaza he hari mu maboko y’Imana, niko gutangaza amagambo akomeye yahumurije benshi.
Ati “Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye.”