WhatsApp yatangiye gushyira ubutumwa bwamamaza kuri WhatsApp Channel na status: ese igiye gutangira guhemba? Umutekano w’amakuru bwite urizewe?
Urubuga rwo guhanahana ubutumwa rwa WhatsApp rwatangaje ko rugiye gutangira gushyira ubutumwa bwamamaza ku rubuga rwarwo, ariko rukavuga ko abifuza gukomeza kurukoresha batabonamo ayo matangazo bazajya bishyura ifatabuguzi rya buri kwezi.
Mu butumwa uru rubuga rwatangaje ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, rwavuze ko ubu butumwa bwo kwamamaza butazajya bugaragara ugifungura WhatsApp, ahubwo buzakusanyirizwa mu gice cyitwa “Updates”, ahagaragara amakuru ya Status n’indi miyoboro y’abakoresha uru rubuga izwi nka WhatsApp Channels.
WhatsApp yasobanuye ko ayo matangazo azajya agaragara no hagati muri Status, mu buryo busa n’ubukoreshwa ku rubuga rwa Instagram aho amatangazo agaragara hagati ya Stories.
Ku bakoresha uru rubuga badashaka kubona ayo matangazo, WhatsApp yavuze ko izashyiraho uburyo bwo kwishyura ifatabuguzi rya buri kwezi riri hagati ya €3 na €4, ni ukuvuga amafaranga ari hagati ya 5.085 Frw na 6.780 Frw, kugira ngo bakomeze gukoresha uru rubuga batabangamiwe n’ubutumwa bwamamaza.
Iyi sosiyete kandi yashimangiye ko amakuru bwite y’abakoresha uru rubuga atazakoreshwa mu kwamamaza, kuko ubutumwa bw’abantu buguma burinzwe n’ikoranabuhanga rya end-to-end encryption rituma nta wundi muntu ubasha kubusoma uretse ababwandikiranye.
Nubwo ivuga ko ubutumwa bw’abantu burinzwe n’ikoranabuhanga rya end-to-end encryption rituma busomwa gusa n’ababwandikiranye, impungenge ku mutekano w’amakuru bwite ziracyari nyinshi mu bakoresha uru rubuga. Mu by’ukuri, amatangazo yamamaza akenshi akenera amakuru ajyanye n’imyitwarire y’abakoresha urubuga kugira ngo abashe kugera ku bantu bashobora gushishikazwa n’ibicuruzwa cyangwa serivisi runaka ziri kwamamazwa.
Nubwo WhatsApp ivuga ko ubutumwa bwite, amajwi cyangwa amashusho yoherezwa mu biganiro bitazakoreshwa mu kwamamaza, hari abasesenguzi bavuga ko andi makuru ashobora gukoreshwa, nko kureba Channels umuntu akurikirana, Status areba cyane, cyangwa uko agenda akoresha igice cya Updates igihe apostinga. Bene aya makuru ashobora gukoreshwa mu kumenya inyungu cyangwa inyota z’umukoresha wurubuga, bityo amatangazo akamugeraho mu buryo bwihariye.
Ikindi gituma abantu bagira impungenge ni uko WhatsApp ari iya META platforms, sosiyete ifite n’izindi mbuga nkoranyambaga zikomeye nka Facebook na Instagram, zishingiye cyane ku kwamamaza hakoreshejwe amakuru y’abakoresha urubuga. Ibi bituma bamwe bibaza niba mu gihe kiri imbere hatazabaho kwaguka kw’ikoreshwa ry’amakuru ava ku bakoresha WhatsApp.
Ku bakoresha uru rubuga benshi, ikibazo nyamukuru si gusa kumenya niba ubutumwa bwabo busomwa cyangwa budasomwa, ahubwo ni urwego amakuru ajyanye n’imyitwarire yabo ashobora gusesengurwa no gukoreshwa mu bucuruzi. Niyo mpamvu hari abavuga ko izi mpinduka zishobora kongera impaka ku mubano uri hagati y’umutekano w’amakuru bwite n’inyungu z’ubucuruzi ku mbuga nkoranyambaga.
WhatsApp yavuze ko gahunda yo kwamamaza yamaze gutangirira ku bakoresha uru rubuga bari ku mugabane w’i Burayi, ariko ko amatangazo agaragara muri Status ndetse no mu miyoboro, aho abafite ama Channel bishyura kugira ngo Channel zabo zamamazwe zigere ku bantu benshi (Promoted Channels) byamaze gutangira kugaragara ku rwego mpuzamahanga mu gice cya Updates.
Ibi bivuze ko abakoresha uru rubuga bashobora gutangira kubona ayo matangazo mu gihe baba bagendagenda muri icyo gice cy’i Burayi.
Ku rundi ruhande, hari abibajije niba bashobora gutangira kwinjiza amafaranga binyuze muri WhatsApp Channels cyangwa Status. Ariko amakuru ahari ni uko WhatsApp itaratangira kwishyura abakora ibikubiye muri izo Channels (Ba nyiri Channels).
Icyakora uru rubuga ruvuga ko amasosiyete ashobora kwishyura kugira ngo imiyoboro yabo cyangwa ibikorwa byabo bigaragare cyane (Promoted Channels na Status ads), mu gihe abakora content bakomeza gusangira ibikubiye muri Channels zabo ku buntu ku babakurikira.
WhatsApp ivuga ko abakoresha uru rubuga bashaka kubibyaza umusaruro bashobora kubanza kubaka umubare w’ababakurikira, hanyuma bagakorana n’ibigo bibatera inkunga, kwamamaza ibicuruzwa by’abandi (affiliate marketing), cyangwa kwamamaza ibikorwa byabo bwite.
Iyi sosiyete yongeraho ko ishobora kuzashyiraho ubundi buryo bwafasha abakora content kwinjiza amafaranga mu gihe kiri imbere, ariko kugeza ubu nta gahunda ihari yo kwishyura abakoresha uru rubuga mu buryo butaziguye.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j