๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Duheruka mu gice cya mbere papa amaze kutwicaza akatubwira yuko agiye gushaka undi mugore.
Ese byarangiye gute? Nta gutinda reka dukomeze n’igice cya kabiri..
Papa akimara kutubwira ko yakunze kandi akeneye gushaka undi mugore ndetse ntangira gutekereza ibibazo byinshi hanyuma ntangira gufotora amafoto menshi y’ umugore nibazaga nti ese uwo mugore azaba ari muntu ki? azaba asate? ni muremure se cyangwa ni mugufi? ariko nkavuga nti: ” mana uzaturinde akagore kagufi kuko utugore tugufi tugira amatiku udasize n’ umushiha wahato nahato.
Sinzi impamvu numvaga ariko ndimo nitekerereza, mushiki wanjye nawe byaramutunguye biramucanga twese tumera nkabaguye mu kantu mpita mubaza nti: ” papa eh uvuze ngo umugore? Ugiye gushaka umugore? Ntabwo mbyumva neza, umugore se wo kumaza iki? ko duhari turi abana bawe ibyo ukenera byose ko tubigukorera umugore we waba umujyana he? Uragirango uzane umugore maze aze adutandukanye dutandukanye umuryango? Oya pe aha rwose njyewe ntabwo mbishyigikiye”
Nkimara kuvuga gutyo kuko ntabishyigikiye Lilianne nawe yahise yungamo aravuga ati: ” papa uribuka neza ko mama akimara gupfa waduhaye isezerano yuko uzaturinda ndetse ukagumana natwe twenyine? ” None undi aje kumara iki muri twebwe? Ese ubundi uwo mugore ni uwa hehe?
Papa yahise atubwira ati: ” muhumure bana banjye mutuze byose ndabibabwira neza”
Mubyukuri narihanganye igihe gihagije ariko nyine bibaho ndetse muranabizi kundusha umugabo wese akenera umugore niyo mpamvu rero nanjye nkeneye umugore naho kuba mutamuzi cyangwa utaramumenya ibyo byose si ikibazo kuko mu gihe gitoya muraba mumaze kumumenya, icyo nagira ngo mbanze kubabwira ni ukugira ngo mbibamenyeshe bitazabatungura ndetse mu byakire ntabwo mbibasaba ahubwo ndi kubategeka uwo mugore muzamukunde.
Mbega inkuru y’ikimena mutwe weeee mbega! akimara kutubwira ibyo byose njye na Lilianne twaracecetse mo gakeya turatuza nawe araceceka habura uvuga habura urebe undi ibintu birakomera twese turaruca turarumira papa arongera araterura ati: ” erega bana banjye ntabwo mbanga ahubwo ni ukugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza”
Nahise mubaza nti: ” ese papa uwo mugore ugiye kutuzanira umwizeye gute ubwo tuvuge ko inkuru za ba mukase utigeze uzumva? nifitiye ubwoba rero njyewe”
Papa yahise mbwira ati: ” ariko uzi ko nabyaye ikigwari, umuntu ugeze mu mwaka ugezemo aba agifite ubwana nkubwo ngubwo ntabwo ndi kubyumva pe! Ntanubwo mbitekereza ukuntu untengushye oya pe! ibyo ngibyo bireke utekereze ibyo azakumumarira kandi biteye imbere , gute yakurusha imbaraga ikizaba cyose uzambwire kandi ntabwo muzanye kugirango munanirwane ndetse mureke kumvikana ahubwo muzanye kugira ngo mubashe kugira ubuzima bwiza, ubuzima burimo urukundo rw’ umubyeyi”
Akimara kuvuga gutyo mushiki wanjye yahise avuga ngo ujye uzirikana ko akabura ntikabonekane ari nyina w’ umuntu, sinzi rero ikindi kintu waza umbwira cyasimbura mama wanjye.
Papa yumvise ibintu turikumubwira bihabanye nibyifuzo bye nuko ahita afata umwanzuro aratubwira ati: “ntabwo nkomeza guharira namwe ndi umugabo kandi ngomba gukora ibyo nshaka nk’ umugabo mukaba abana rero uwumva atabasha kubyakira ndetse no kubyumva ubwo amaze gukura afate inzira ye atangire urugendo rwe mubure mu bana banjye”
Akimara kuvuga gutyo yahise ahaguruka arigendera nsigarana na mushiki wanjye twumiwe twatangaye byaducanze twibaza ngo biragenda gute amaherezo ni ayahe ariko nta yandi mahitamo twaridufite kuko nyine yari papa kandi yagombaga gukora icyo umutima we ushaka dore ko babivuze ukuri ngo: ” icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi”
Nubundi twaratekereje turavuga duti icyiza kugirango agende ajye asambanira iyo hirya nyuma tuzajye kumva ngo afite n’ undi mwana tutanazi aze gufata imitungo yacu usange tuyirwaniyemo bibaye birebire, twaravuze duti namuzane koko tumubone tubane ariko dusenga cyane tuvuga ngo lmana izadufashe iduhe ingabire yo kumukunda.
Ntabwo byatinze rero mu minsi itatu ikurikiyeho papa yaduhamagaye tuvuye ku ishuri aratubwira ngo ejo ni muri weekend.
Hari kuwa gatanu nimugoroba aratubaza ngo murumva mushaka iki?
Mumuri njye numvaga ntakintu nshaka numvaga nkeneye kuryama nkaruhuka gusa kuko icyo gihe twari tumaze icyumweru muma test umutwe wanjye ujagaraye byahatari.
Mushiki wanjye we yavuze yuko ashaka kwisohokera bamusohokana ariko se bari kumusohokana gute ko ari ubwa mbere ibyo bintu byaba bigiye kubaho muri famille yacu.
Akimara kumubwira ngo bamusohokane papa yahise amubwira ati: ” mukobwa nkunda ihanganye gatoya igihe nikigera bizakunda ahubwo icyo nagira ngo mbabwire yuko ejo nimugoroba mugiye kuzabona mama wanyu mushya namuhamagaye twavuganye twabyumvikanye ko ejo azaza.
Twese twaramwikirije tubwira papa duti: ” arakaza neza arisanga kandi ni ukuri rwose tuzamukunda ariko nawe azadukunde ndetse azatwubahe natwe bizaba uko”
Bwarakeye burongera burira bigeze nko mu ma saa cyenda nari ndyamye numva umuntu arakomanze sinigeze nshidikanya ko ubu ngubu ari wa mugore papa yatubwiraga. Numvise bitanshishikaje kujya gukingura kuko uko byagenda kose numvaga tugiye kubana nk’ injangwe n’imbeba mushiki wanjye nawe aho yaribereye wagirango twatekerezaga bimwe ntiyigeze agira igitekerezo na kimwe cyo kuba yasohoka ngo ajye hanze akingure papa niwe wabyutse nawe yari aryamye ajya gukingura twumva bari kwiyamira hanze bishimye baseka bahoberana ntibyatinze twagiye kumva twumva ibikapu bari gutereka muri salon bicara muri salon batangira kuganira nta n’iminota itatu irashira papa yahise aduhamagara ampamagara mu izina ndetse ahamagara na mushiki wanjye twese duhurira muri salon turicara dutegereza icyo agiye kutubwira.
Nkimara kugera mu muryango natunguwe no kubona umugore papa yarazanye mana nyagasani yewe burya baravuga ngo iyo imana ikwambuye ikintu iba igiye kuguha ikindi cyiza ariko nakomeje kwitegereza umugore namugereranya na mama nkabona nta mwari umurimo kabisa yego yari mwiza ku isura yewe afite n’amataye bimwe byose abasore bumva cyangwa babona bakava mubyabo ariko numvaga imvugo ye namureba mu maso nkagira igishyika mu mutima ubwoba bukanyica nkibaza nti uyu mugore tuzashobokana?
Yari muremure yambaye igitenge cyiza cyane bigaragara ko yari umugore uje kubaka rwose
Ntabwo nigeze nita kukumenya nimba yari asanzwe afite abana cyangwa yubatse ibyo ngibyo numvaga ari umunsi wabyo nzabibariza we na papa ahubwo icyantunguye ni ukuntu nabonaga atureba ijisho rikakaye ubundi ukabona ni ijisho ryiza biratugora guhita tuvumbura ngo uyu ni muntu ki.
Twaraje turamusuhuza tumaze kumusuhuza tubona aratwishimiye ku mutima turavuga duti: ” iyaba ari uko byari kuzakomeza byaba ari sawa”
Tumaze kumusuhuza twaganiriye umwanya maze papa afata ijambo araterura aratubwira ati โbana banjye uyu niwe umudamu wanjye nababwiraga tugiye gukomezanya urugendo rw’ ubuzima amazina ye bamwita Claudine ndibwira aha arubwa mbere mumubonye nkuko nabibabwiye mbere yuko aza muzamukunde kandi muzamwubahe muzamubere abana nawe azababera umubyeyi.
Yakomeje abwira Claudine ati: “Claudine mukunzi, aba ni abana banjye na sigiwe na mama wabo, uzabiteho uzabakunde ntihazagire ikintu na kimwe kizangirika uzababere umubyeyi aho mama wabo atari nizere yuko ikivi yasize atushije uzacyusa”
None rero nabampari cyangwa ntahari icyo nifuza ni uko mwabana mu mahoro mukabana neza ndetse mukamera neza ntihazagire ikibazo na kimwe kivuka hagati y’abana ngo naba mukase arongera aratureba aratubwira ati:” bana banjye mufate nk’aho ari mama wanyu yego ntabwo ariwe ijana ku ijana ariko agomba kumubabera kandi ndabyizeye ko nta kibazo muzamugirana naba mpari cyangwa ntahari.
Twakomeje kuganira ibintu byinshi amasaha aba maremare ndetse igihe kigeze mushiki wanjye ajya guteka.
Gusangira bwa mbere byari ibirori ndabarahiye byari byiza rwose ubona twishimye tumeranye neza nta kibazo na kimwe gihari ariko ibyo byose byahindutse ubwo hari hashize hafi ukwezi papa akabona akazi ko kujya gukora hanze y’ igiturage cy’iwacu aho byasabaga yuko nibura atahaga nka rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi abiri.
Mu kwezi kumwe uwo mugore akihagera yadufataga neza ndetse atwitaho papa akabikunda natwe tukabikunda gusa papa akimara kugenda siko byakomeje twibajije niba uwo mugore koko ari we papa yatubwiraga uzatubera mama nuko biraducanga twakomeje gutekereza kandi nanone niba ubuzima bwacu bugiye kurangira nabyo biraducanga uti byagenze gute rero?
Ndabyibuka neza nari mvuye ku ishuri icyo gihe nza ndi kugenda gake gakeya ntari kuvuga byinshi ndetse ntuje cyane ku buryo umuntu atapfa kumva, nageze muri salon nsanga mama arikuvugira kuri terefone mu cyumba ariko ntabwo yigeze amenya yuko naje.
Nasanze ari kuvugira kuri telephone n’umuntu ntazi ibyo bavuganye rero nibyo byanteye ubwoba nagiye kumva numva aramubwiye ati:
” umva nkubwire icyo bizansaba cyose nzagikora icyo mbura ni kimwe gusa ni ukubyara umwana wa mbere ubundi ibi byana byose bye nkazabikura ku isi ngasigarana umwana wanjye wenyine akazabasha gufata imitungo yose yiki kigagabo ntanumwe bayisangira erega njyewe ntabwo nabanye nacyo kuko nkikunze oya pe ni ukubera imitungo kandi kuko tutasezeranye umwana wanjye niwe uzayiragwa”
Mana nyagasani tabara abana bawe turapfuye ngo yabanye na papa kubera imitingo? Birabe ibyuya ntibibe amaraso…………………….Loading Part 3
โข Imitungo y’ iwacu se niyo burya uyu mugore yari akurikiye?
โข Ibi bintu ko Papa ntabyo azi mbigenze nte?
โข Lilianne se mbimubwire?
โข Uyu mugore se ko azatwica ndakora iki mana yanjye ?
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandinamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakinwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.