๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Duheruka Divine agiye kumpa igisubizo byaje kurangira gute? Nta gutinda reka dukomeze…
Yagiye kunsubiza arambwira ati: ” rero nshuti muvandimwe nta kubeshye maze iminsi nkwitegereza nshingira kandi ku bubyo natekerejeho, intego nihaye mu buzima bwanjye none rero nagirango nkubwire ko bidashoboka ko njye nawe twakundana.
Mana we mbega inkuru yakababarooo, mbega inkuru y’incamugongo weeee! Sha ntababeshye yabaye akimbwira gutyo numva umusatsi wose umvuyeho numva mbuze aho nkwirwa mpinduka igishushungwe neza neza nshaka aho ndigitira ndahabura.
Mbega weeeeee niba hari ikintu kiriho kiryana mu buzima ni uguterwa indobo. Nuko ntanzozi narimfite zo kuba padiri naho ubundi sinari kuzigera nongera gutereta narimwe mubuzima bwanjye.
Nabuze ikintu ndenzaho nuko ninyara mwisunze maze ndikoroza ndamubaza ati: ” ese kubera iki bitakunda mukobwa mwiza, ndi mubi kuburyo utabasha kwishimira isura yanjye cyangwa ntabwo ndi umuhungu w’inzozi zawe”
Yahise ansubiza ati: ” reka nkubwire Willia wenda uranyihanganira gusa mu buzima bwanjye sindakundana na rimwe nirinze stress kuko naje gusanga inkundo zino minsi zigendera ku bigaragara kandi njye mba numva nifuza ibitagaragara. Mu rwego rero rw’uko nifuza kuzavamo umuntu ukomeye iby’inkundo ziki gihe wapi rwose gusa hari amahirwe yuko byazakunda mumyaka myinshi iri imbere wenda gereza nararangije nko mu wa gatandatu secondaire kuko nibwo nzaba narabaye mukuru mfite uburenganzira bwo kuba najya mu rukundo, naho se uyu munsi ndajya mu rukundo ngo bimariye iki? Ngaho mbwira iyo myaka ufite n’ imyaka mfite usigaje umwaka umwe gusa njyewe nsigaje hafi imyaka itanu yose ngo mbe nasoza ubuse turakundana ngo tumarirane iki twese tukirerwa nk’ ibyana byinyonyi byasama nyina igatamika? ”
Mbega umukobwa we sha aha ho yarankomye nanjye ntangira kureba nk’ urujanga mu mazi
Hashize umwanya ndi gutekereza ikintu ngiye kumusubiza nubwo ntarinzi ngo kirava he. Nahise nkora ndamubwira ati: ” reka nkubwire Diivine mwiza nukuri uri mukuri ibyo uvuga nanjye iyonza kuba ntagukunda nabishyigikira gusa nanjye mu buzima bwanjye sindankundanaho numunsi numwe, sinzi impamvu nakubonye nkumva ndakwifuje ndetse nkanagukunda cyane, rero ubwo nyine nimba bidakunda ntibikunda icyo ugomba kumenya ni uko mubuzima bwanjye utazavamvamo ahubwo se reka nkubaze nanjye wihangane ubwizukuri.
Yahise ambwira ati: ” nta kibazo mbaza nguteze yombi”
Nahise mubaza nti:” uretse wenda kuba ari izo ntego wihaye ko uzakundana urangije ntayindi mpamvu koko cyangwa hari izindi nyinshi nuko iyi ariyo wagize urwotwazo?
mu kajwi keza gatuje yarateruye maze arambwira ati: ” buriya mubyukuri singiye kukubeshya pe nanjye uri umuhungu w’inzozi zanjye ariko uwo muhungu w’inzozi zanjye ariko ntabwo byakunda ko twakunda ubyizere pe ntayindi mpamvu n’ imwe yatuma njyewe nawe tudakundana kuko nanjye nari nagukunze ndetse cyane nagukunze ndetse cyane rero nyihanganira pe nanjye wumve ngo bigoye umutima wanjye si wowe gusa.
Mwa bantu mwe rero nubwo yari amaze kunkatira n’simbabeshye naringiye kurira pe natekereje kubibaye byose ndavuga nti: ” reka nihangane mbe umuntu w’ ikigabo ubwo nyine nari namaze guhebera urwaje.
Maze kumenya yuko bitakunda ntakindi nari gukora uretse gutuza nkabyirengagiza. gusa ibyaje kunshimisha muri byose nuko nibura hari hari amahirwe ko igihe kimwe nikigera tuzakundana.
Ubundi se ubu ari nkawe wabiha angahe ku ijana? Reba igihe azarangiriza kweri sha byari kera pe itegereze nawe ubu tuvugana ageze mu wa kabiri kandi ngendabo umwaka umwe ngo nibura mbe nsoje secondaire mana yanjye imyaka ine nari kuzamutegereza numvise bigoye gusa yari mwiza pe noneho yari afite n’akazina nkunda numva ko kugumana nawe iteka ryose kabone nubwo namutegereza imyaka makumyabiri yose.
Nahise mubwira nti” nonese Divine mwiza! Urabona gukundana uyu munsi ntibikunze wareka basi nkagira akantu ngusaba? ”
Divine yahise ansubiza ati: ” nta kibazo nsaba nguteze yombi gusa karabe katagoye”
Nahise mubwira nti:” divine umukobwa mwiza ni ukuri kw’ lmana mubishoboka byose nari nagukunze ariko nyine ntibikunda. Mu buzima bwanjye ntawundi mukobwa nigeze nkunda nk’ ukuntu nagukunze yewe ntanumukobwa byigeze bintwara n’ iminota 5 yo kuba namutekereza gusa wowe n’ amasaha atanu arashira ntawundi ndi gutekerezaho uretse wowe gusa.
Njyewe nubundi ntaho ngiye nubwo imbere ntazi ngo hameze gute gusa ndacyahari kandi nawe uracyahari , None se wanyemerera niba byakunda ngo nzihangane ngutegereze iyo myaka yawe yose usigaje kwiga secondaire?
Divine yahise ansubiza ati โibyo ngibyo kubyemera nakabyemeye pe nta n’ikintu byantwara ahubwo se reka nkubaze wowe ni iki kizanyizeza ko aho uzaba ugiye utazabona abandi bakobwa ukazantera igihe ngo ndi kwishyiramo ngo mfite umukunzi imbere? ”
Nahise mubwira nti: ” Divine mukobwa nakunze ubuzira herezo , mu buzima bwanjye ntabwo njya mbeshya, sinkunda n’ umuntu umbeshya pe kuko aho kugirango umbeshye nishime wambwiza ukuru nkababara nkiyakira bikarangira kuko iyo mbimenye umubabaro ngira wikuba kenshi cyane kuwo nari kugira wambwije ukuri rero ibyo nkubwiye ni ukuri njyewe ndagusezeranya yuko ntawundi mukobwa nzigera nkunda, ngiye gutegereza imyaka ine yewe nindi uzashaka nzayihanganira kuko naragukunze bizira uburyarya, nawe rero nsezeranye ”
Divine yahise ambwira ati: โ ni ukuri nanjye mbirahiye turi hano mu nzira nahano tugeze uzahibuke, Willia ntawundi muhungu nzigera nemera gukundana nawe igihe cyose njye nawe tutarakundana ikindi kandi imyaka nishira igihe cyo gukundana cyanjye nihaye kikagera ntawundi muhungu nzajya murukundo nawe gusa nzabanza nkubaze nimba ugifite gahunda yo gukundana nanjye.
Cyeretse ahubwo ninsanga warahinduye intekerezo zawe.
nahise mubwira nti: ” humura rwose ntabyo guhindura intekerezo, icyo nzicyo ni kimwe nuko ndi uwawe kandi nzagutegereza igihe cyose bisansaba uzasanga nkihari kubwawe”
Ubwo twahise duhagarara duhiberana gato nko kwemeranya amasezerano ndetse ako gahoberano kaba nk’ igihango cyuko tubikemuye mu mahoro. ( Sinigeze nita no kubaduhanze amaso )
Ubwo twazamutse twiganirira gake gakeya ndets dusezerana utuntu twinshi ko tutazahemukirana, ko atazampemukira, ko nzamurindira… n’ ibintu byinshi. Gusa uyu munsi nawo uri mu minsi nzakumbura cyane.
Nbyatinze nageze aho dutandukanira cyane ko twari twasigaye inyuma twenyine abandi banyeshuri bose bari bashize mu muhanda bitewe n’ ukuntu twagendaga.
Twarahagaze Divine arampobera nanjye ndamuhobera hashira nk’iminota ibiri ndamubwira nti: ” ndagukunda cyane”
Nawe yahise arambwira ko ankunda. Ibaze we twari dutangiye kwitwara nkaho dukukundana kandi tudakundana gusa numvise ari byiza mu buzima.
Narazamutse nawe aratambika arinda arenga nkimureba gusa hari umukobwa mwiza koko, mukobwa uteye neza mana hahirwa umusore uzagutsindira uyu mukobwa. Ayo niyo magambo nazamutse ndi kwivugira mu mutwe wanjye no mu mutima wanjye.
Nazamutse inzira yose ndi gutekereza amagambo yambwiraga, ibiganiro byose twagiranye ukuntu yamwenyuraga ndavuga nti: “icyakoze wa mukobwa we uri imfura kuko wampakaniye neza noneho mu kinyabupfura nukuri pe sinibeshye kuko mfite ishingiro ndetse nimpamvu nyinshi byo kugukunda niwowe mukobwa ukwiriye gukundwa kuko ntawund mukobwa ubuhwanye kandi nta nundi mukobwa nzakunda uretse wowe.
Iryo niryo sezerano nahise nsinyana n’ umutima wanjye.
Nageze murugo nsa natinzemo gake cyane ko bwasaga n’ ubwije , ngeze murugo nakuyemo imyenda ndeba n’ utundi tuntu nafasha mu rugo sinigeze ntekereza kujya gufata fone kuko ibitekerezo byose byari byibereye kuri Divine, igitangaje rero nta nimero ze nari nanafite ngo nibura muhamagare mbe namubaza amakuru kuko sinari nanakigera mubaza nimba wenda afite na telefone kuko navuganye nawe umunsi wa mbere mubwira ko mukunda nongera kuvugana nawe umunsi wa kabiri amakanira urukundo.
Imirimo yose yo mu rugo nagombaga gukora nyirangije nahise nibuka yuko ntigeze mfata telefone ngo chat n’ abanyeshuri twiganaga cyane ko twari tunafite Groupe duhuriramo tukaganira byinshi.
Nahise njya kureba aho nasize phone gusa nkigerayo nkubitwa n’inkuba nsanze nta telefone yanjye ihari.
Narebye impande zose ndayibura mpita nsohoka hanze mpamagara umukozi mubaza niba yaba yigize afata telefone yanjye ariko arampakanira. Nahise ntekereza ndavuga nti: ” mana yanjye noneho ubungubu Claudine yaba yayiguyeho akumva amajwi yose ari muri telefone yanjye namwibye nabigenza nte? ” Ku mutima ndavuga nti: ” mana yanjye utabare umpishe urw’uyu munsi mbone ndurenze.
Nahise nkomeza gushakisha hirya no hino ndayibura nanzura uko byagenda kose iyi telefone ni Claudine wayifashe cyangwa mushiki wanjye.
Nahise nihuta cyane njya kureba niba iyo telefone ari Liliane waba uyifite gusa nkingera kurugi rw’ icyumba yararagamo ntungurwa ndetse nkubitwa n’ nsanze Liliane ari……………..Loading part 8
โข Ubu se Liliane niwe wayifashe cyangwa?
โข Liliane ubu nsanze ari mubiki mwokabyaramwe
โข Claudine noneho arica umuntu naba ariwe uyifite
โข Yooo William baramukatiye disi!!
โข Utazacikwa n’ igice kizakurikiraho
Nibwo kagitangira byinshi byiza biri imbere.
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.