๐๐ ๐๐๐ ๐๐๐๐๐ ๐พ๐๐๐๐ [ ๐ ๐ข๐ซ๐ฌ๐ญ ๐๐ข๐ ๐ก๐ญ ๐๐จ๐ฏ๐ ] ๐๐ฉ๐ข๐ฌ๐จ๐๐ ๐๐
Duheruka narindi gukeka ko Liliane yaba ariwe ufite phone gusa najya kumureba ngeze kurugi rw’ icyumba cye nkatungura no gusa ari…. Ese yarari kugira gute? Reka twikomereze
Nabaye nkigera ku rugi rw’icyumba cya Liliane ntungurwa no gusanga ari kumwe nundi mukobwa bari kuganira. nahagaze gatoya ngo mbanze ntege amatwi kugira numve ibintu bari kuganira dore ko kumviriza kwanjye bizankoraho. Uyu mukobwa bari kumwe nahise numva ari mushuti we twari duturanye witwa Kevine.
Kevine yari umukobwa muremure bitari cyane, yari imibiri yombi ariko yivanzemo inzobe nyinshi. Nawe yarateye neza ku rwego ntabasha kugusobanurira mo.
Ubwo nahagaze aho ngaho ngo mbanze nabo mbumvirize cyane ko nabo bari batari bigeze bumva ko hari umuntu uri ku rugi rwabo.
Nagiye kumva numva Kevine abajije Liliane ati: ” ubwo uzabigenza gute? ” Liliane aba aramusubije ati: ” amaherezo uko byagenda kose uriya muhungu ngomba kumureka”
Ngaho reba ntampa amahoro atuma ntaryama ngo nsinzire, isaha yose aba ntesha umutwe, ibaze nawe umuntu aba ashaka ngo isaha yose tube turi kumwe, break zose ntambonane nundi muhungu. Tekereza ko ajya anafuhira musaza wange william we kuriya kuntu tujya tugendana ngo biramubangamira ntambone uko abyifuza.
Nukuri kw’ lmana afuha nabi kandi njya no gukundana nawe nari nabitekereje rwose ubundi sinibaza nukuntu namusubije yego wagirango bari bandoze si gusa.
Kevine yahise amubwira ati” nshuti yange ndumva ukomerewe pe ndumva ni danger ariko rero ibintu by’ iminsi nabyo bisigaye bitangaje ubundi ninde wababwiye ko urukundo hari ugucunga cungana? ”
Liliane ati: ” wahora niki ko tuba tugikubitana wenda nkiyo twapanze nko guhurira ahantu ngo tuganire , atari yanambaza amakuru we ahita ambaza niba hari abandi bahungu ba nterese , ibyo nabasubine noneho bwo rero naba navuganye n’umwe muri bo bikaba ikilibazo reka nkubwire inshuti yanjye njye navuze ikintu nakora pe ndarambiwe. Kevi mbabarira umbwire ibanga ukoresha kugirango chr wawe nti mushwanashwane nkatwe.
Kevine yahise amusubiza ati: buririya chr wanjye tubanye neza kandi ibanga nta rindi ni ukumurekera uburenganzira bwe bwose erega ntabwo gukundana n’ umuntu mbisobanuye ngo umubuze amahoro, ntabwo gukundana numuntu bivuze yuko uwo muntu aba abaye igikoresho cyawe urugugero wenda uramuhamagaye kuri telefone usanze arahuze aho muvuganiye nta no kumubaza amakuru uje nkiyagatera umutontomera uhoshye intare uti ni nde mwavuganaga? Wari uri kunca inyuma ibintu nkibyo nyine.
Njyewe rero nabonye ibyo bintu atari sawa mbiganirizaho cherie wanjye ndamubwira nti: ” nubundi kuba ngukunda ndagukunda kandi nubundi nshaka kugenda ntiwambuza ikuza nukwizera ko nkukunda ntabwo kumfuhira ari igisubizo cyiza cyo kunyereka ko unkunda. Sha ngize amahirwe aranyumva, gusa suko tudashwana kuko ntazibana ngo zidakomanya amahembe gusa kwiyunga kwacu biroroha cyane kuko tubasha kumvikana rwose.
Nonene se Lilia reka nkubaze akanku nkubwo ngubwo chr wawe iyasanze uri kuvugira kuri telefone cyangwa wenda iyo umuntu aguhamagaye muri kuvugana yakwemerera ko ukupa ukajya kumwitaba?
Nagiye kumva Liliane Aramusubije ati: ” reka reka reka reka sinanatinyuka kubimubwira ko hari undi muntu uri kumpamagariramo ngo areke mwitabe cyeretse nshaka ko niduhura noneho telefone yanjye ayimena. Uzi noneho nkiyo undi muntu ampamagaye tuvugana ndi gusenga lmana cyane ngo chr atampamagara agasanga ndi kuri phone kuko bikiba ubwo nukumara icyumweru ancyurira.
Kevine yahise amubwira ati” icyo Nkundira chr wanjye nuko anyumva pe niyo umuntu ampamagaye turi kuvugana ndamubwira akankupira nkongera kumuvugisha nyuma kandi sinsange yarakaye ahubwo akaba aribwo ambwira amagambo meza. Noneho iyo asanze ndi kuyivugiraho aranyihorera nahugukuka nkamuhamagara ntabigire birebire ngo ambaze nuwo tuvugana ahubwo akaba arinjye ubimwibariza, sha Liliane chr wanjye nta stress pe atuma ampa impamvu zo kumukunda cyane pe”
Aho narindi naravuze nti: ” mbega mushiki wanjye! burya na we arakundana ! Ese burya nuku inkundo nashakaga kwishoramo zimeze? Cyakoze nahise numva kevine we uko biri kose yikundanira neza ndavuga nti: ” ese niba ari ibi ngibi byo gukundana nazakundana divine nkasanga nawe ameze nkuwa mushiki wanjye lnabigira nte?
Nahise numva ntinye ku mutima ndavuga nti: ” mana niba waranteganyirije umugore umugani wayandirimbo uzandinde isadunda” Ubwo nakomeje kumva ibiganiro bari kuganira bakomeza kugenda bavuga ku bintu byinshi bageze aho numva Lilianne ati: ” kutambwiye ya nkuru washakaga kumbwira ? ”
Kevine yahise amubwira ati โyee uziko aribyo koko burya nibagiwe kukubwira ya nkuru yawe, ahubwo we mfasha hano.
Ubwo nagiye kumva numva amaboko aravuze basa nk’abasuhuzanyije bishoboke kuba bari bakoze byabindi njya mbona by’ abakobwa.
Liliane yahise amubwira ati: ” nonese bimeze gute nagiye? ”
Nakubiswe n’ inkuba bitwe nibintu numvise kevine amubwiye. Nagiye kumva numva Kevine aramubwiye ati โreka nkubwire rero suzi wa mukobwa witwa anita wiga muri B ? ”
Liliane aramubwira ati: ” yego ndamuzi ”
Kevine yahise amubwira ati โuz nii ko uriya mukobwa akunda musaza wawe william ”
Yabaye akimubwira gutyo numva Lilianne ariyamira ati: ” ye kiriya gikobwa barakiroze pe ubwo uziko musaza wange uziko musaza wanjye atajya avugisha n’abakobwa ubwo se bateretana gute? ”
Kevine aramubwira ati: ” nukuri kwimana pe uriya mukobwa akunda musaza wawe byo gupfa cyangwa gusara ndetse yabuze n’ahantu amuhera yabuze ukuntu abigenza muzumva yamurwayiye n’ akadege ahubwo”
Yarampendahenze ngo nkubwire ngo uzamfashe ngo tubimugiremo bicemo ngo azakugurura akantu ngo kuko ngo yaramusariye ku rwego rwo hejuru.
Aho nari mpagaze njye nari numiwe gusa.
Liliane yahise amubwira ati โyegoko mana nyagasani ubwo ibyo bintu bizakunda? musaza wanjye ndamutinya noneho iyo bigeze kubintu byo gukunda sinari nabona ateretana n’umukobwa no kuri terefone sinari numva avugana numuntu ibintu bya chr do singiyi na telephone ye akira urebe ko hari se message ubonamo chr .
Akimara kuvuga gutyo nahise menya yuko terefone yanjye ariwe uyifite umutima numva utuje mo gake ndavuga ati: ” ubwo ayayifite lmana ishimwe ariko nkomeza kugira impungenge z’amabanga yari ayirimo ko batayumvise kandi Kevine we atanamureba nagato.
Nta kindi kintu nakoze nabaye ndetse ho gakeya kugira ngo nkomeze numve gusa natunguwe no kumva uwo mukobwa witwa Anitha ngo yarankunze gusa njye simuzi bishoboke ko yiganaga yiganaga na Divine kuko Divine nawe yigaga mu wa kabiri B mushiki wanjye we yigaga S2 A bagiraga A, B ,C.
Nahise ngira amatsiko cyane yo kumenya wo Anitha ngo ni muntu ki. sasa rero maze kumva ibyo bari kuvuga nta kindi kintu narengejeho nkibisanzwe nasubiye inyuma gato ngaruka nsa nuririmba akaririmbo ariko nanahamagara Liliane kugirango nsange bahinduye ikiganiro, ubanza maze kugira masters mukumvuriza walah.
Nahise nkomanga arakingira nanjye nkaho ntacyabaye nti ndashaka kukubaza nimba hari terefone yanjye wabonye nashatse ahantu hose ndayibura .
Yahise ambwira ati: ” telefone yawe nitwe tuyifite njye na Kevine twayitwaye tugira ngo tuyikoreshe kuri facebook reka nyikuzanire.
Liliane yahise ajya mu nzu kuzana telefone yanjye arayimpa , ubwo nkiyifata nahise nkanda hahandi ku ruhande uhitureba app umuntu yari ari gukoresha iyo atahise abikuramo nsanga koko bari kuri Facebook.
Nahise nsohoka njya kwitsimba nyine kugirango nongere numve yamajwi n noneho ntuje nta kibazo mfite. Natangiye kumva ya majwi gusa umuntu bakundaga kuvugana yari umuntu umwe kandi w’ umumama.
Natangiye kumva rero ikindi kiganiro nyuma y ibiganiro bitandukanye nari naragiye numva maze numva uwo mu mama bari bari kuvugana kuri telefone ati: ” ngaho mbwira neza kare twatandukanye utansobanuriye rwarwana rwahise ruza ”
Bishoboke ko icyo kiganiro nari ngezeho aricyakiganiro bigeze kuvugana cyagihe ubwo numvaga bikeya ubwo nahise ntega amatwi maze aramubwira ati: ” yego niyo gahunda mfite, hari ikindi ahari utamenye buriya nyuma yaho ntandukaniye na papa we ( yavugaga papa wanjye) burya naje gukundana n’ undi musore turakundana ndetse cyane gusa uwo mutipe arakennye cyane no ku rwego rwo hejuru, nta mafaranga afite gusa arankunda rero njya kuza hano twabiganiriyeho cyane tubijyaho inama twumvikana yuko ngiye kuza kuba hano ibi byana nkabifata nk’ ibyanjye hanyuma byamara kugenda neza maze kumubyarira umwana umwe byo nkabyica rero ndetse nkasigarana imitungo yose yose.
Buriya ninayo mpamvu wabonye tutigeze dusezerana mu mategeko nta kindi ni uko nta gahunda mfite yo kuzabana nawe igihe kirekire. Uwo mutipe rero twarabyumvikanye twumvikana yuko nimara gutsindira amafaranga nzahita njya kumureba tukibanira ubuziraherezo.
Uwo bari bari kuvugana yahise amubaza ati: ” hanyuma si uwo mwana uzaba warabyaranye na papa wabo bana uzamushyira hehe? ”
Claudine aramusubiza ati: ” buriya rero umwana n’ umugisha kandi wenda nirengagije nibyo ndimo cyangwa ibyabaye buriya twarakundanye pe ntekereza rero ko ndamutse mbaye mufite uyu mwana atari ikintu nazicuza ubuzima bwanjye kuko igihe twamaranye n’ ikirekire ”
Yahise amubwira ati โ lmana izagufashe uhirwe muri plan zawe nanjye aho nzaba ndi nzajya ngusengera ntawamenya wasanga uzampaho ”
Nyumviraye ngo lmana imufashe, ariko mwabaye mute?
Cloudine yahise amubwira ati: ” humura rwose nizeye ko lmana nanjye turi kumwe kandi ntacyo ntazakora kugira ngo ngere kucyo nifuje kandi nshaka ubungubu ibi byana mbyitaho ku rwego rwo hejuru nta na kimwe gishobora kubikeka ”
Ubwo nakomeje nakomeje kwiyumvira andi mabanga menshi ngiye kumva numva uwo muntu wavuganaga na claudine aramubajije ati โnone se ahubwo abo bana uzabicisha iki? Kuburyo ntanumwe uzabicyeka, uzatanga amafaranga babice? Uzabateza amahembe?
Yahise amusubiza ati: ” ibyo kunkeka byo bireke kuko ukuntu mbitaho ntanuwatinyuka kunkeka ikindi kandi kuri iki gihe kwica umuntu biroroshye cyane kuko ni nko kwica imbeba. Ndi gupanga uburyo bwinshi nzabicishamo nimba nzahera kuri umwe, niba nzahera kuri bose icyarimwe ntabwo mbizi.
Ahubwo ngira inama y’ukuntu nzabicamo nuko nzabigenza.
Umuntu bavuganaga kuri telefone yahise amubwira ati โreka nkugire inama rero itara gakecuru kandi inama nuyikurikiza bazapfa neza ntanumuntu uzigera agukeka ndetse niyo mitungo nta muntu uzamenya ngo wari uyifitemo gahunda”
Yahise amubwira ati: ” si wumva se ahubwo kugira inshuti nkawe rwose ntako bisa ngaho mbwira nkuteze yombi”
Uwo mugore bari bari kuvugana yahise aterura aramubwira ati:…………………. Loading part 9
โข Ehe batangiye gupanga nuburyo burya bazatwicamo kanze nkomeze niyumvuye ?
โข Amaherezo uru rugo ngiye kuzaruvamo
โข Anitha se we Ngo wankunze nzamuva munzara we?
โข Ko numva abantu bakundana bagowe ubu njye nzabishobora, Burya na Liliane afite chr kumyakaye 15 nzaba mbarirwa
Nkwibutse ko niba ukunda gusoma inkuru ndende ndetse ukaba ukunda amakuru yizewe kandi agezweho ndetse ubonera kugihe wishidikanya kudukurukira. Wadukurikira ugiye kuri browser yose ukandikamo ” www.inganzohub.com ” , wadukurikira kandi ku rukuta rwa Facebook ni ” inganzohub “. Si aho gusa kandi wadukurikira no kuri WhatsApp dufite Chanel nayo ni ” inganzohub” Ntiwibagirwe gusiga igitekerezo cyawe no gusangiza inshuti zawe uzi zikunda gusoma zitazacikwa ikintu nakimwe dore ko ari ukuva mubwiza tujya mubundi. Mugire amahoro ndabakunda cyane njyewe dusubire mu gice kizakurikiraho.
๐๐๐ ๐น๐โ๐๐ธ, ๐๐๐ ๐น๐โ๐๐โ๐ธ.