š„Ibitaramo Byahindutse Ikigeragezo: Will Smith Arezwe nāUmucuranzi Bakoranye
Los Angeles, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ā Umuhanzi wāicyamamare ku isi hose, Will Smith, ari mu mazi abira nyuma yāuko arezwe mu rukiko nāumucuranzi wa violoni wakoranye na we, amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kumwirukana mu kazi mu buryo bunyuranyije nāamategeko.
Uwareze ni Brian King Joseph, umucuranzi wa violoni uzwi cyane muri Amerika, wanamenyekanye mu irushanwa Americaās Got Talent. Yatanze ikirego cye ku itariki ya 30 Ukuboza 2025, mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles County, avuga ko yakoreye Will Smith mu rugendo rwe rwāibitaramo byo kumenyekanisha album ye yise āBased on a True Storyā mu mwaka wa 2025.
Mu kirego cye, Brian King Joseph avuga ko mu gihe yakoraga muri urwo rugendo rwāibitaramo, yagiye ahura nāimyitwarire itamworoheye kandi yamushyiraga mu bwoba, avuga ko yumvaga atewe igitutu nāimimerere yakoreragamo.
Avuga ko mu kwezi kwa Werurwe 2025, ubwo bari mu mujyi wa Las Vegas, yagarutse mu cyumba cya hoteli yari yarateganyirijwe nāitsinda rya Will Smith, asanga hari ibimenyetso byāuko hari uwinjiye mu cyumba cye atabizi. Muri ibyo, avuga ko yahasanze:
urwandiko rwandikishijweĀ intoki rufite ubutumwa yamufashe nkāiterabwoba,
icupa rya byeri,
isakoshi atari iye,
nāimiti ifitanye isano nāindwara ya VIH yanditswe ku wundi muntu.
Brian King Joseph avuga ko ibi byamuteye ubwoba bukabije, ahita abimenyesha abashinzwe umutekano wa hoteli, akanahamagara inzego zāumutekano, ndetse akanabigeza ku bayobozi bāurugendo rwāibitaramo.
Nkāuko abyivuga, aho gufashwa no kurengerwa, ngo yaje gushinjwa kuba yarahimbye inkuru, nyuma aza gukurwaho mu rugendo rwāibitaramo, ibintu afata nkāigihano cyamufatiwe kubera gutanga amakuru ku byo yari yahuye na byo.
Mu kirego cye, avuga ko kwirukanwa kwe kwamuteye:
ihungabana rikomeye mu mutwe,
gutakaza akazi nāamafaranga,
no kugira ihungabana rikomeje (PTSD), nkāuko abivuga.
Asaba ko urukiko rwamugenera indishyi zāakababaro, izāukwangirika kāizina rye nāizāubukungu, ndetse nāibindi bihano byafatirwa uregwa mu gihe yaba ahamwe nāicyaha.
Abunganira Will Smith mu mategeko bahakanye ibyo birego byose, bavuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro. Umwunganizi wa Smith yatangaje ko bazahangana nāiki kirego mu rukiko, bagaragaza ko umukiliya wabo ntacyo yishe amategeko.
Will Smith ubwe ntaratanga itangazo rirambuye ku giti cye, ariko itsinda rye ryāamategeko rivuga ko azaharanira ko izina rye riguma ritanduzwa nāibirego rivuga ko bidafite gihamya
INGANZO HUB