I rusororo hakomeje kuba indiri y’urumojyi na kanyanga kubujura bwo reka sinakubwira
GASABO: Polisi yafashe abantu babiri bacuruza urumogi n’ibindi bikresho byibwe
Kuwa 25/07/2025 saa 10h00, umudugudu Gisharara, akagali Nyagahinga, umurenge Rusororo , Akarere Gasabo.
Polisi ikorera ahavuzwe haruguru yahawe amakuru n’umuturage ko hari ahantu umururage witwa Nzakuzwanayo 38yrs ucuriza urumogi abapolisi bahise bajyayo basanga ari kurufunga mu mabule bamusangana ibiro 03.
Nyuma yo gufata NZAKUZWANAYO 38ans yatubwiye aho arangura urumogi Kwa NSENGIMANA bita Kazungu 31ans tugezeyo twasanze mu cyumba araramo urumogi ibiro 02 ,kanyanga 1lt yari ku musego .
Twahasanze kandi ibikoresho bitandukanye bigaragara ko aribyo yiba kuko atagaragaza inkomoko yabyo
* Amagare 05 (atatu yari mu cyumba aryamamo mu gisenge,02 ari hanze)
* Amacupa ya gaz 04
* Ishyiga rya gaz,
* Valise 01
* Ibindi bitandukanye adafitiye ibisobanuro.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe RIB.
Polisi y’u Rwanda irashimira abantu batanga amakuru kugirango abanyabyaha nkaba bafatwe, ikaba ishishikariza abandi gutanga amakuru cyane cyane abakora ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’ubujura.
Abishora mu byaba nabo baragirwa inama yo kubireka bagashaka ibyo bakora bizima.
Leta y’ u Rwanda ifite ingamba zo guhangana n’izinyanga birama zikomeje kuvunira ibiti mu matwi, nawe muturage gira uruhare mugutungira urutoki aho abantu nkaba baherereye ubundi turusheho gutura mu rwanda rwiza ruzira ibiyobyabwenge

