Kigali: Umugabo yabuze ayo kwishyura indaya imufatira imyenda
Mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Nyarugenge, haravugwa inkuru itangaje y’umugabo washyizwe mu mazi abira nyuma yo kuryamana n’indaya akabura amafaranga yo kuyishyura. Ibi byabereye muri Rwampara, mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2025.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko uwo mugabo yari yumvikanye n’iyo ndaya ko ayishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Nyuma yo kurangiza ibyo bari bagamije, umugabo yahise yivana muri ayo masezerano bari bagiranye, avuga ko amafaranga yose yari yayakoresheje amugurira inzoga nyinshi, bityo atakiyishyuye.
Uwitwa Uwihirwe Bosco, umwe mu bari aho, yagize ati:
“Umugabo yavugaga ko ntayandi mafaranga amuha kuko yamuguriye inzoga nyinshi. Indaya rero ntiyabyemeye, ihita ifata ishati ye irayibika, imusigira ipantaro gusa kuko yo yari yarangije kuyambara.”
Amakuru akomeza avuga ko ubwo ibintu byari bikomeje gufata indi ntera, izindi ndaya zari zatangiye gukorana, zivuga ko zigiye no kumwambura n’ipantaro. Umugabo abonye ko ibintu bigiye kuba bibi, yahise afata telefone ahamagara inshuti ye iba mu gace kitwa ku Ryanyuma, imwoherereza amafaranga kuri telefone ahita yishyura ibihumbi bitanu yagombaga.
Uwo muturage yakomeje ati:
“Iyo atabona uwo mugenzi we ngo amurokore, yari kugenda yambaye ubusa kuko bari bamaze kumwima n’ishati.”
Amakuru yemeza ko ubwo uyu mugabo yari avuye muri iyo nzu, abonye umunyamakuru amutegereje hanze, yahise ahindukira ariruka mu buryo bwihuse kugira ngo atagaragara mu ruhame.
Iyi nkuru yakomeje guca ibintu muri ako gace, abaturage bamwe bavuga ko ari isomo ry’uko umuntu agomba kubahiriza amasezerano, naho abandi bakabifata nk’icyigisho gikomeye ku bijyanye no kwirinda imyitwarire idahesha agaciro.