Umugore wo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Coko, Akagari ka Mbirima, yafashwe afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruli akekwaho kwica umwana we w’imyaka itandatu, nyuma y’uko umwana atangaje amakuru ku baturanyi bari bibwe inkoko yo mu rugo rwabo. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko uyu mwana yigeze kuvuga ko inkoko yaburiwe irengero n’abaturanyi yayibonye mu rugo rwabo, bikekwa ko byateje amakimbirane hagati ye na nyina. Umuturanyi umwe yagize ati:
“Ejo umugore yari yajyiye mu mirimo abaturanyi barimo gushakisha inkoko babuze umwana avuga ko yayibonye, no ku mugoroba nyina atashye umwana abisubiramo uko yabivuze kare, ariko nyina arabihakana, mu ijoro nibwo badutabaje ko wa mwana yapfuye tuhageze dusanga arimo kuva amaraso mu mazuru ariko yapfuye.”
Abaturage bongeraho ko uyu mugore yari yarahukanye ndetse yari amaze igihe anavugwaho imyitwarire mibi yo gukubita no guhohotera umwana, ibintu bigakekwa ko byaba bifitanye isano n’urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert, yemeje iby’uru rupfu ndetse ashimangira ko icyihishe inyuma cyose kizagaragazwa n’iperereza.
Yagize ati: “Twamenye aya makuru mu rukerera, tujya aho byabereye turi kumwe n’inzego z’umutekano, dusanga umwana yapfuye. Uwo mugore we avuga ko umwana yafashwe n’uburwayi butunguranye. Iperereza rirakomeje.”
Yakomeje asaba abaturage kutagira amakuru bahisha, ahubwo bakayatangira ku gihe kugira ngo hirindwe amakimbirane no guhohotera kuko bifite ingaruka ku buzima.
Umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruli gukorerwa isuzuma (postmortem) mbere yo gushyingurwa, mu gihe nyina akomeje kubazwa n’inzego z’umutekano.