Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje guhamagarira urubyiruko kwiremera akazi no gutekereza imishinga ishingiye ku bushobozi bwabo bwite, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hari abamaze kwiyubakira uburyo bwo kubaho bushingiye ku guteka mu masaha y’ijoro. Ubu bucuruzi butarafata intera ndende mu mibare y’ibarura ry’ubukungu, ni bumwe mu bikorwa bigaragaza uko ubuzima bw’abatuye umujyi buba bumeze hanze y’amasaha y’akazi asanzwe.
Ubuzima bw’ijoro burimo amafaranga menshi kurusha amanywa
Mu duce twiganjemo imirimo itandukanye y’ijoro nka Nyamirambo, Rwezamenyo, Gatsata na Biryogo, abacuruzi bato baboneka hafi ya buri mfuruka, botsa brochette z’amafaranga 300–500, capati, ibishyimbo, isambaza n’amafi byokeje, n’icyayi n’ikawa byongera imbaraga ku bantu batashye mu masaha akuze.
Karimunda Vianney, ukurikirwa na bene wabo benshi mu bikorwa nk’ibi, yemeza ko ijoro ari ryo rishingiyeho ubuzima bwe bwose.
Ati: “Birantunze kubera ko bibasha gutuma mbona ibyo gutunga abana ku munsi hari n’igihe ntahana ibihumbi 30 by’inyungu.”
Bigirimana Janvier, umwe mu bakora mu buryo bw’umukozi ukorera umushahara wukwezi mu bikorwa byo guteka imvange na capati, avuga ko akazi k’ijoro kamuhaye imibereho atigeze agira mbere.
Ati: “Buriya abantu bose bakora nijoro bazakubeshye babona ifaranga kuko baba ari bakeya ugereranije n’abakora ku manywa.”
Ni ishuri ryigisha rigatanga dipolome n’akazi “ako kanya”
Akomeza ahamya ko we ako kazi ari keza kuri we kuko iyo ukwezi gushize umukoresha we amuhemba kandi neza, kandi ko akorera amafaranga arenga ibihumbi ijana.
Aba bacuruzi bavuga ko abakiriya babo bakomeye ari abamotari, abakozi bo mutubari, n’abasohokera mu tubyiniro ndetse n’abandi baba bari mu mirimo ya nijoro, ariko kandi bakanakenera kongera imbaraga binyuze mu mafunguro.
Abahereye ku mbabura bakagera aho bagura moto
Hari n’abatangiriye ku giceri cya 300 cya brochette bakagera ku iterambere rikomeye. Kanamugire Patrick ni umwe muri bo.
Ati: “Akazi k’ijoro kabamo ifaranga ryinshi… mu 2017 nari mfite icyokezo nkajya mbaha brochette na chapati ku buryo nabikoze imyaka igera kuri itanu nza kubireka maze gukuramo moto yanjye.”
Iyi nkuru ye ihuza n’ibivugwa kenshi n’impuguke mu bukungu, ko imirimo mito mito (informal jobs) ari yo ijyana imbere ubukungu bw’imijyi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, nubwo budakunda kwitabwaho mu mibare ya leta.
Icyo inzego z’ibanze n’inzego z’ubukungu zibivugaho
Mu gihe hari abishimira uburyo ubu bucuruzi bubafasha kujya ku rugero rutandukanye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze busaba ko ibi bikorwa byubahiriza amahame y’isuku n’umutekano w’ibiribwa. Umwe mu bayobozi b’utugari twa Nyamirambo yabwiye INGANZO HUB ko bazi neza ko uru rubyiruko rukora akazi gakomeye, ariko basaba ko ntawe ukwiye gutanga serivisi mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’isuku:
“Ni ukuri dushima urubyiruko rwihangira imirimo, ariko tugomba no kwibuka ko gutegura ibiribwa nijoro bisaba ubwirinzi bw’umutekano w’isuku, kugira ngo bitagira ingaruka ku baturage babigura.”
Impuguke mu bukungu zo zigaragaza ko imirimo nk’iyi y’ijoro irimo kongera uburyo abaturage binjira mu bukungu budasanganywe uburyo bw’akazi gahoraho, bityo ikaba inzira yihuse yo kugera ku bukungu bwihuse (quick cash economy).
N’ubwo bibafasha, hari imbogamizi bakomeza guhura na zo
Nubwo amafaranga bayabona, aba bacuruzi bavuga ko imbogamizi nk’izuba ryinshi ryo ku manywa ribabuza gukora amasaha menshi, ikibazo cy’abasindira ku kazi, ndetse n’umutekano nk’ihungabana ry’impanuka zituruka ku bagendera ku binyabiziga mu masaha akuze.
Nta mibare ya leta igaragaza umubare w’abakora akazi k’ijoro mu Mujyi wa Kigali, ariko imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2024 igaragaza ko imirimo itanditse (informal sector) ari yo itunze abarenga 61% by’abaturage bakora mu mujyi.
Ni imibare yerekana ko ibyo bikorwa by’abateka nijoro atari “ubutembere bw’igihe gito”, ahubwo ari igice cy’ubuzima bw’umujyi kigenda kiba kinini uko ubukungu bukura.
