Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, Polisi ikorera mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro yataye muri yombi Ndagijimana Félicien w’imyaka 45 akurikiranyweho kwiba moto y’umumotari Nsengiyumva.
Amakuru atangwa na Polisi avuga ko Nsengiyumva yari aparitse moto ye hafi y’iguriro riri mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gako, ubwo yari yinjiye kugura ibyo kurya. Mu gihe atari ahari, Ndagijimana yahise asunika moto ayivana aho yari iparitse ayitwara nk’aho ari iye. Uwo mumotari asohotse yabuze moto ye, ahita atabaza inzego z’umutekano.
Hashize akanya gato, inzego z’umutekano zatangiye ibikorwa byo kuyishakisha maze zisanga Ndagijimana ayisunika mu muhanda. Akibona ko bamubonye yahise ayikubita hasi ariruka, ariko bamwirutseho baramufata. Akimara gufatwa yemeye ko yari ayibye.
Moto yahise isubizwa nyirayo mu gihe ukekwaho ubu bujura akomeje gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi yashyize imbaraga mu kurwanya ubujura bwibasira ibinyabiziga, cyane cyane moto ziharawe kwibwa abamotari. Yagaragaje ko hari abamotari bakibeshywa no gupagasa bakaparika moto mu buryo budatekerejweho, bigaha umwanya abanyabyaha.
Yabasabye kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, ndetse bakajya batanga amakuru kuri Polisi igihe cyose bagize amakenga ku bantu batandukanye bashobora kuba bafite imigambi mibi. Yongeye gukangurira abamotari gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abanyabyaha birimo abajura, abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abandi bakora ibikorwa bihungabanya ituze ry’abaturage.