Umwana wabyawe n’indaya w’imyaka 14 wo muri Rwezamenyo wahisemo ubuzima bw’umuhanda kubera agasuzuguro n’ihohoterwa, arasaba kurengerwa
Umutoni (izina ryahinduwe), umukobwa w’imyaka 14 wo mu Kagari ka Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, atangaza ko amaze imyaka abayeho mu buzima bw’umuhanda nyuma yo guhohoterwa no gutereranwa n’abantu yaganaga ngo bamufashe, barimo n’abayobozi b’aho atuye, bamwima ubufasha kubera ko nyina yamwibarutse akora uburaya.
Mu kiganiro yagiranye na UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, uyu mwana yavuze ko ubuzima bwe bwatangiye kurangwa n’akarengane kuva mu bwana, bitewe n’uko nyina yamurereye mu rugo rutarimo umutekano, uburere n’imibereho isanzwe y’umwana.
Yagize ati: “Mama yari indaya. Abantu barankumiraga, bakavuga ko ibyo yakoraga ari na byo nanjye nzakuriramo. Bambuza n’ahantu ho kuruhukira kubera ibyo bampora ntigeze mpitamo.”
Ubuzima bwo mu muhanda bwamubayeho karande
Nyuma y’urupfu rwa nyina, Umutoni avuga ko ntawigeze amurera cyangwa ngo amufashe gutangira ubuzima bushya. Yagiye akora ibishoboka byose kugira ngo abeho ariko bigaragara ko ubuzima ari umuzigo umurusha ingufu. Yirara mu muhanda aho akunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imbeho, inzara n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ati: “Hari umuhungu witwa Eric w’umumaliné wanshutse mfite imyaka 11 amfata ku ngufu ambwira ngo nintamwemerera aranyica. Ubu arafunzwe, ariko ibyo yankoreye biracyangora.”
Uburyo yabayemo kwa nyina n’ibikomere byabyo
Umutoni avuga ko nyina yajyaga azana abagabo mu nzu, rimwe na rimwe akabategeka kujya kwiba amafaranga. Avuga ko ibyo byose ari byo byashyize igitutu cyatumye abaturage bamufata nk’umwana w’“icyasha”, ntihagire umufasha.
Ati: “Iyo mama yazaga n’umugabo, twakinguraga buhoro tukamwiba ibiceri tukabiha mama. Iyo umugabo yangaga kwishyura, mama yamubwiraga ko atagenda adatanze amafaranga.”
Avuga ko rimwe hari umugabo nyina yacyuye mu rugo, akaza gusiga anateye inda mukuru we.
Ubuzima bwa se nabwo ntibwamurenganuye
Se wa Umutoni afungiye i Mageragere akurikiranyweho gucuruza urumogi. Uyu mwana avuga ko se atazi uko abayeho ndetse n’uko nyina yapfuye. Agaruka ku buzima yabayemo kwa mukase, avuga ko bwari bubi kurushaho.
Ati: “Mukadata yanyicaga umutima. Yantumaga ibintu bihabanye n’iby’umwana, rimwe akambwira ngo njye kuvana ibintu mu nkweto ze. Nabuze uko mbaho mpitamo gushaka ubuhungiro mu muhanda.”
Gusaba ubufasha no gutangira ubuzima bushya
Umutoni avuga ko icyifuzo cye ari ukutamaganirwa kure nk’umwana kuko ubuzima bwo mu muhanda bumukomeretsa uko bwije n’uko bukeye. Yifuza kubona abagira neza bamufasha kubona aho kuba ndetse n’amahirwe yo kwiga.
Ati: “Mfite ubwoba ko nshobora guterwa inda. Ndashaka kuva mu muhanda nkiga nkaba umuntu. Ndasaba Perezida Kagame kumbabarira akampa amahirwe yo kujya mu ishuri n’aho kuba.”
Umutoni arangiza asaba ko abana bagenzi be babayeho muri ubwo buzima batazahera mu mibabaro nk’iyo, kuko ubuzima bwo mu muhanda butagira ejo.
