Isi iri ku muvuduko udasanzwe: ubushakashatsi bwemeje ko uyu munsi ushobora kuba mugufi cyane
Uyu munsi tariki ya 9 Nyakanga 2025 ushobora kuba umunsi mugufi kurusha indi yose mu mateka yanditswe, nk’uko abashakashatsi babitangaza.
Abahanga mu by’isanzure no mu by’isi bari gutangaza ko Isi iri kwihuta mu kuzunguruka kurusha ibisanzwe, bituma umunsi ushobora gutakaza amasegonda menshi y’igihe dusanzwe tumenyereye. Ku munsi w’uyu wa Gatatu, abashakashatsi bavuga ko umunsi ushobora kuba mugufi ho amasegonda 1.5 millisecondes (ingano nto cyane ariko ifite icyo ivuze mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’igihe).
Si ubwa mbere ibi bibaye: ku itariki ya 5 Nyakanga umwaka ushize, isi yazungurukanye umuvuduko utangaje, bituma uwo munsi urangira hakiri kare ho 1.66 millisecondes, bishyirwa mu mateka nk’umunsi wa mbere muto kurusha iyindi.
Abahanga ntibahuza ku mpamvu nyakuri itera uku kwihuta gutunguranye. Bamwe babihuza n’impinduka mu miyoboro y’isi irimo kugabanuka k’uburemere bw’ibice byayo, nko gushonga kw’imisozi igira urubura (glaciers), impinduka mu myuzure no mu mashyamba, ndetse n’imihindagurikire iri ku mutima w’isi (core turbulence). Hari n’abavuga ko kuba ukwezi kurimo gutandukana n’Isi buhoro buhoro, nabyo bishobora kugira ingaruka ku muvuduko w’izunguruka ry’Isi.
Hari kandi n’abandi bahanga bavuga ko ibi ari ibintu bisanzwe biba, kandi ko n’ubwo hari igihe isi yihuta, ku rugero rusange isi iri kugenda igabanuka mu muvuduko. Urugero, miliyari y’imyaka ishize, umunsi umwe w’Isi wamaraga amasaha 19 gusa, ariko uko imyaka yagiye ihita, imbaraga z’imigendekere y’ukwezi zagiye zigabanya umuvuduko w’isi buhoro buhoro.
Abashakashatsi bavuga ko ibihe nk’ibi bishobora kongera kugaragara kandi ku matariki ya 22 Nyakanga na 5 Kanama, aho na bwo umunsi ushobora kuzaba mugufi ku rugero rutamenyerewe.

Ese wigeze wumva umunsi ushize vuba cyane kurusha uko byari bisanzwe? Uwo munsi ushobora kuba wari mugufi koko.