šš„ Inkuru ibabaje kuri SHAFFY( BANA)
Shaffy yasubitse ibitaramo yari afite muri Uganda nyuma yāurupfu rwa Mukuru we Amani Kalisa, witabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025. Ni urugendo rwāibitaramo bitatu yari agiye gukorera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, byari bigamije gusabana nāabafana be no kwagura ibikorwa bye byāumuziki mu karere. Uyu muhanzi yamenye iyi nkuru yāakababaro ari mu ndege, ubwo yavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza muri Uganda, aho yari agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri icyo gihugu
INGANZO HUB