Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano ku kazi gakomeye n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano w’igihugu no kurinda abaturage.
Mu butumwa yagejeje ku bagabo n’abagore bagize RDF n’izindi nzego z’umutekano, ubutumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Kagame yavuze ko ubwitange n’ubunyamwuga by’izi nzego byagize uruhare runini mu gusigasira indangagaciro z’igihugu, amahoro n’ubusugire bwacyo, haba imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bwo hanze yacyo.
Yashimangiye ko nubwo inzego z’umutekano zanyuze mu bihe bikomeye n’ibigeragezo bitandukanye, zakomeje gusohoza inshingano zazo ku rwego rwo hejuru, zigaha Abanyarwanda umutekano n’ituze umunsi ku wundi.
Ati: “Imbere mu gihugu, kuba muri maso byahaye umutekano abantu bacu, biha umutekano igihugu cyacu, kandi bikomeza ubusugire bwacu umunsi ku wundi.”
Ku bijyanye n’ubutumwa bwo hanze y’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakomeje guhagararira igihugu neza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, zirangwa n’ubunyamwuga, ubumenyi n’ubwitange mu kurengera ubuzima bw’abantu no gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’umutekano.
Yongeyeho ko amahoro n’ituze u Rwanda rumaze kugeraho byafashije igihugu gutera imbere mu nzego zitandukanye, aho abaturage babashije gukora no kwiteza imbere mu mutekano usesuye, ashimangira ko uruhare rw’ingabo n’izindi nzego z’umutekano ari ingenzi muri urwo rugendo.
Ati: “Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni zo mbaraga nifuje kugira.”
Perezida Kagame yashimiye kandi izi nzego kuba mu mwaka ushize zarakomeje kurengera inyungu z’igihugu zishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, agaciro n’imbaraga, anazishimira ku bunyangamugayo n’urukundo rw’igihugu bakomeje kugaragaza.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yasabye Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano gukomeza uwo mujyo no mu mwaka utaha, barangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gukomeza kuba inkingi ikomeye y’umutekano, amahoro n’iterambere by’u Rwanda.