MIGEPROF irasaba abagabo gusura abagore babo bagororerwa mu magereza yo mu Rwanda
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye imiryango ifite abagore bafungiye mu magororero kubitaho, ikitabira kubasura no kubaba hafi, igaragaza ko na bo ari abantu bakeneye urukundo n’inkunga nk’abandi bose n’ubwo baba bari mu bihano.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yagarutse ku mpamvu abagororwa b’abagore basurwa gake ugereranyije n’abagabo.
Minisitiri Uwimana yavuze ko mu miterere y’imibanire ishingiye ku muco n’uburere, usanga abagore bagira uruhare runini mu kwitangira umuryango no gukurikira abagabo babo, ariko bikaba bitandukanye iyo umugore ari we uhuye n’ikibazo.
Yagize ati: “Mu muryango wacu, bitewe n’uburere twahawe, umugore akunze kwiyumvamo inshingano zo gukurikira umugabo we no kumuba hafi. Ariko iyo ari umugore ugiye mu bibazo, akenshi umugabo n’umuryango baramwihorera.”
Yongeyeho ko iyo myumvire ikwiye guhinduka, ashimangira ko abagore bafungiye mu magororero badakwiye guterwa umugongo kuko bakiri abantu bafite agaciro, bakeneye kwitabwaho no gusurwa.
Ati: “Abari mu magororero bose ni abantu bacu. Gusura umugore wafunzwe byamufasha kuruhuka mu mutima, bikamwongerera icyizere n’ubushobozi bwo kwiyubaka n’ubwo yaba ari mu bihano.”
Ibi bije nyuma y’uko bigaragaye ko mu magororero yo mu Rwanda abagororwa b’abagabo basurwa cyane kurusha abagore, ibintu inzego zitandukanye zemeza ko bigira ingaruka mbi ku mibereho n’imyitwarire y’abo bagore.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) yagaragaje ko kudasurwa kw’abagororwa b’abagore bituma igikorwa cy’igorora kigorana, kuko benshi muri bo bagira ihungabana n’agahinda gakabije.
Yagize ati: “Abagore, abana n’abandi bagororwa bafite inshingano z’umuryango ni bo baba bakeneye gusurwa cyane. Iyo batabona amakuru y’abana babo n’imiryango, bacika intege, bigatuma n’igororwa ribagora.”
Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko abagororwa bose mu magororero y’u Rwanda ari 74.253. Muri bo, abagabo ni 68.944, abagore ni 4.773, mu gihe abana b’abahungu bafunzwe ari 516 naho abakobwa bakaba 20.
Inzego zireba uburenganzira bwa muntu zisaba ko imiryango n’abaturage muri rusange bagira uruhare mu gufasha abagororwa bose, by’umwihariko abagore, kubona ubufasha n’ihumure bikenewe mu rugendo rw’igororwa no gusubira mu muryango.