Abenshi baryamanye n’abarenze umwe: Ubushakashatsi bugaragaza isura nyayo y’imibonano mpuzabitsina mu Rwanda
Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage, buzwi nka DHS 7 bwo mu 2025, bugaragaza ko nubwo Abanyarwanda benshi bagifata umuryango n’ubudahemuka nk’indangagaciro, hari umubare utari muto w’abagore n’abagabo bakora imibonano mpuzabitsina n’abarenze umwe, bikajyana n’ibibazo by’ubwirinzi buke ku buzima bw’imyororokere.
Imibare ya DHS 7 igaragaza ko ku rwego rusange, 2 ku ijana by’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bavuze ko baryamanye n’abantu barenze babiri mu mezi 12 yari ashize mbere y’ubushakashatsi. Icyakora, mu gikorwa giheruka muri abo, 41 ku ijana ni bo bavuze ko bakoresheje agakingirizo, bigaragaza ko nubwo hari icyitonderwa gito ku kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kikiri hasi ugereranyije n’ingano y’ingaruka zishoboka.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko 11 ku ijana by’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abatari abagabo babo cyangwa abo batabana, mu gihe cy’umwaka umwe wabanje. Muri abo, 45 ku ijana ni bo bavuze ko bakoresheje agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina iheruka, bikagaragaza ko hafi ya kimwe cya kabiri cyabo cyakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye neza, bikongera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Iyo mibare irushaho kugaragara mu rubyiruko. Mu bagore 5.386 bari hagati y’imyaka 15 na 24 babajijwe, 2 ku ijana bavuze ko baryamanye n’abagabo barenze babiri mu mezi 12 yari ashize, mu gihe 13 ku ijana muri icyo kigero bavuze ko baryamanye n’abatari abagabo babo cyangwa abo batabana. Ibi byerekana ko mu rubyiruko, imibonano mpuzabitsina itajyanye n’isezerano rihamye ry’umuryango ikiri hejuru, bigashyira uru rwego mu byago byihariye ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ku bangavu bo hagati y’imyaka 15 na 19, imibare nayo iratanga ishusho itari nziza. Mu bangavu 2.897 babajijwe, 1,3 ku ijana bavuze ko baryamanye n’abantu barenze babiri mu mezi 12 yari ashize, mu gihe 9,4 ku ijana bavuze ko baryamanye n’abatari abagabo babo cyangwa abo batabana muri icyo gihe. Nubwo iyi mibare isa nk’ito ugereranyije n’iy’abandi bakuru, irahangayikishije kuko ivuga ku bantu bakiri bato, bafite ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere kandi akenshi badafite ubushobozi bwo kwirinda ingaruka z’igihe kirekire.
Abasesenguzi b’ubuzima rusange bagaragaza ko iyi mibare isaba kongera imbaraga mu bukangurambaga ku kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, by’umwihariko hibandwa ku rubyiruko n’abangavu. Bagasaba ko uburezi ku buzima bw’imyororokere butakomeza gufatwa nk’icyo kwirengagiza kubera imyumvire y’umuco, ahubwo bugahabwa umwanya uhagije mu mashuri no mu muryango, hagamijwe kurinda ubuzima n’ejo hazaza h’urubyiruko.
DHS 7 ishimangira ko nubwo hari intambwe yatewe mu kwigisha no gutanga serivisi zo kwirinda, hakiri icyuho kinini mu gukoresha neza agakingirizo no mu kumva neza ingaruka z’imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iyo mibare itanga ishusho isobanutse y’uko ubuzima bwo mu gitanda mu Rwanda buri kugenda buhinduka, bigasaba ko inzego zose bireba zifatanya gushaka ibisubizo bifatika.