Gasabo: Umugore yagiye kwiga imodoka afatanwa n’uwamwigishaga bari gusambana
Umugabo utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, witwa Nsanzemahoro Claver, avuga ko yafashe umugore we, Nyirangirimana Sarah w’imyaka 45, ari kumwe n’umugabo umwigisha gutwara imodoka, mu nzu iri mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, aho Nsanzemahoro avuga ko yaguye gitumo umugore we ari kumwe n’uwitwa Musabyimana Bernard, wari usanzwe ari umwarimu we w’imodoka, ndetse n’umuturanyi wabo mu Murenge wa Nduba.
Abaturage bo muri aka gace, batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko atari ubwa mbere babonye uwo mugabo aza muri iyo nzu, bamwe bakemeza ko bakekaga ko ari umugabo wa Nyirangirimana kuko bari basanzwe bahazana kenshi.
Nsanzemahoro Claver yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye, agaragaza ko yumva yarahemukiwe cyane n’uwo yizeraga ko yigisha umugore we, kuko ngo yamumuhaye amwizeye ngo amufashe kumwigishiriza umugore gutwara imodoka, aho kwita ku nshingano yamuhaye ahubwo akamuca inyuma.
Ku rundi ruhande, nta ruhande rwa Nyirangirimana Sarah cyangwa Musabyimana Bernard rwabonetse kugira ngo bagire icyo batangaza kuri ayo makuru.
Inzego z’umutekano zivuga ko mu gihe habaye amakimbirane ashingiye ku bibazo byo mu muryango, birebwa n’amategeko ko biregerwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe mu buryo bwemewe.