Venezuela: Perezida w’inzibacyuho Delcy Rodríguez yihanangirije Trump wa Amerika ukomeje kumuha amabwiriza, ashimangira ubwigenge bwa politiki ye
Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko igihugu cye kitagishoboye gukomeza kuyoborwa n’amabwiriza aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko Abanyavenezuela ari bo bagomba kwikemurira ibibazo byabo bya politiki n’imiyoborere.
Ibi Rodríguez yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bakozi b’urwego rutunganya ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Puerto La Cruz, ku wa 25 Mutarama 2026, aho yanenze icyo yise kwivanga kudakwiye kw’amahanga, cyane cyane kwa Amerika, mu miyoborere y’igihugu cye.
Yagize ati: “Turambiwe amabwiriza aturuka i Washington ku banyapolitiki ba Venezuela. Ibyemezo by’igihugu cyacu bigomba gufatirwa hano mu gihugu, n’Abanyavenezuela ubwabo.”
Aya magambo aje mu gihe Delcy Rodríguez ari mu buyobozi bw’inzibacyuho bwashyizweho nyuma y’ifatwa rya Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela n’umugore we Cilia Flores, mu ntangiriro za Mutarama 2026, bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, Amerika yari yatangaje ko igamije gufasha Venezuela gusubira mu murongo wa politiki ishingiye kuri demokarasi.
Mu ntangiriro z’ubuyobozi bwe, Rodríguez yari yemeye gukorana bya hafi na Amerika, agamije guhosha amakimbirane ya politiki yari amaze igihe mu gihugu, no kugarura icyizere mu baturage bari baracitse intege kubera ibibazo bikomeye by’ubukungu n’imibereho mibi.
Gusa uko iminsi yagiye ishira, Perezida w’inzibacyuho yatangiye kugaragaza kutishimira igitutu cyashyirwaga kuri Leta ayoboye, cyane cyane ku bijyanye n’ibisabwa na Amerika byo kongera umusaruro wa peteroli no kugena uko igomba gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
Amerika ishinja Venezuela kudafata ibyemezo bihamye, igasaba ko ihagarika umubano n’ibihugu birimo u Bushinwa, Iran, Uburusiya na Cuba, ndetse ikanifuza ko inganda za peteroli z’igihugu zakorana bya hafi na Amerika gusa, mu rwego rwo gusubizaho ubukungu bwa Venezuela bushingiye cyane kuri peteroli.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yatangaje ko Amerika izagira uruhare rukomeye mu gucunga inzibacyuho ya politiki ya Venezuela nyuma y’ifatwa rya Maduro, anashyigikira Delcy Rodríguez nk’umuyobozi w’inzibacyuho, amwita umuntu ushoboye kandi wizewe.
Nubwo Rodríguez akomeje kunenga amagambo n’ibisabwa biva i Washington, yirinda gutangaza amagambo akakaye ashobora gutuma umubano w’ibihugu byombi uhungabana burundu, agaragaza ko Venezuela ikiteguye gukomeza ibiganiro mu bwubahane no mu nyungu z’impande zombi.
Mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ubwiyunge, Amerika yasabye Leta ya Venezuela kurekura imfungwa za politiki. Kuri iki Cyumweru gishize, abantu 104 bararekuwe, mu gihe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Diosdado Cabello, yatangaje ko abantu 808 bamaze kurekurwa kuva mu kwezi k’Ukuboza 2025.
Cabello yavuze ko izi ngamba zigamije kugabanya umwuka mubi wa politiki no kongera icyizere hagati ya Leta n’abaturage, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’inzibacyuho bikomeye kandi byuzuyemo ibibazo by’ubukungu n’umutekano.
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bemeza ko amagambo ya Delcy Rodríguez agaragaza intambwe nshya Venezuela iri gufata mu gushaka kwigenga mu byemezo bya politiki, ariko bakibaza niba igihugu kizabasha kubigeraho kidahungabanyije umubano wacyo n’ibihugu bikomeye, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe Venezuela ikomeje gushaka inzira yo gusubira ku mahoro arambye no kuzahura ubukungu bwayo bushingiye kuri peteroli, amaso ya benshi aracyerekejwe ku mubano wayo na Amerika, n’uko uzagenda uhinduka mu minsi iri imbere.