Abanyarwanda 161 batahutse ku bushake bavuye mu mashyamba ya RDC
Abanyarwanda 161 bari bamaze imyaka myinshi baba mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse ku bushake, basubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, aho aba Banyarwanda binjiye mu Rwanda banyuze ku mupaka munini wa Grande Barrière uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi. Muri bo harimo abana 110, abagore 38 n’abagabo 13.
Gutaha kwabo byagizwemo uruhare n’umutwe wa M23, Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), mu rwego rwo gufasha abifuzaga gusubira mu gihugu cyabo mu mahoro.
Bamwe mu batahutse bagaragaje ko batinze gufata icyemezo cyo gutaha kubera ubwoba baterwaga n’amakuru atari yo bahabwaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Masengesho Ntawuruhunga, umwe muri bo, yavuze ko bahoraga babwirwa ko utashye mu Rwanda yicwa cyangwa agafungwa ku ngufu.
Yagize ati: “Nahungiye muri RDC mu 1994, nabaga muri Teritwari ya Masisi ahitwa Kilorirwe. Twatinze gutaha kubera amakuru mabi twahabwaga n’abarwanyi ba FDLR, ariko abo dusizeyo bamaze gutaha batubwira ko mu Rwanda ari amahoro.”
Mutakambirimana Tharcisse na we yashimangiye ko ubwoba bwari bwarabujije benshi gutaha, cyane cyane abagabo babwirwaga ko bahohoterwa bageze mu Rwanda.
Bakigera ku mupaka, aba Banyarwanda bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wabasabye gufata amahirwe igihugu kibahaye bakayabyaza umusaruro binyuze mu guhindura imibereho yabo.
Yagize ati: “U Rwanda rutanga amahirwe kuri bose. Turifuza ko umwaka utaha tuzabona impinduka mu mibereho yanyu, abana biga, mufite ibyo mwizigamiye kandi mwiteje imbere.” Yanabashishikarije guhamagara bagenzi babo bagifite ubwoba bakabashishikariza gutaha, cyane cyane bakazana abana babo kugira ngo babone uburenganzira bwo kwiga.
Nyuma yo kwinjira mu gihugu, aba batahutse bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho babanza kwitabwaho mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.
Mu rwego rwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, buri muturage ugejeje ku myaka 18 ahabwa amadolari ya Amerika 188, naho uri munsi y’iyo myaka agahabwa amadolari 113. Buri wese kandi ahabwa inkunga y’ibiribwa by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 40.800.
Kuva umutwe wa M23 wafata umujyi wa Goma muri Mutarama 2025, Abanyarwanda benshi bari babaye muri RDC mu buryo butemewe, barimo n’abari barafashwe bunyago na FDLR, batangiye gutaha ku bwinshi. Kugeza ubu, abagera ku bihumbi bitanu bamaze gusubira mu Rwanda ku bushake.
BA UWA MBERE UBONA AMAKURU YA INGANZO HUB https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
