Inkangu yahitanye umupolice mukuru imusanze mu nzu aho yari aryamye aruhuka
Uwahoze ari Umupolisi Mukuru ku rwego rwa Chief Superintendent of Police (CSP), Richard Kamanzi, wari ufite imyaka 57 y’amavuko, yitabye Imana kuri iki Cyumweru cyashize tariki ya 22 Gashyantare 2026, azize inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rindiro, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, ahagana saa saba z’amanywa. Amakuru atangwa n’inzego za Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali agaragaza ko urukuta rufata ubutaka (retaining wall) rwasenyutse rukagwira inzu ya nyakwigendera.
Bivugwa ko amazi menshi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru y’aho Kamanzi yari atuye yacengeye mu rukuta rwari rwubakanywe n’urupangu, bituma rusenyuka rugwira icyumba yari aryanyemo arimo kuruhuka. Icyo cyumba ni cyo cyahise gihitana ubuzima bwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, anihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Yatangaje ko icyihutirwaga mbere na mbere cyari ugushakira aho kuba umuryango we, kubera ko inzu babagamo yasenyutse bikomeye.
Yagize ati: “Twihanganishije umuryango we ku bwo kubura umuntu wabo. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kuko inzu babagamo yasenyutse.”
Polisi yasabye abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura nyinshi, by’umwihariko bakita ku miyoboro myiza y’amazi ava mu ngo zabo kugira ngo hatagira inkangu cyangwa isenyuka ry’ibikuta bishobora guteza ibyago. Yanaburiye abagenda mu mvura kudahagarara munsi y’ibiti, kwirinda gufunga imiyoboro y’amazi no gukurikiranira hafi abana muri ibi bihe by’imvura.
Umubiri wa nyakwigendera wamaze kuvanwa mu matongo ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe hategerejwe gahunda y’imihango yo kumushyingura izamenyeshwa nyuma.
Iyi nkangu yongeye kwibutsa abaturage ko ibihe by’imvura bishobora guteza ingaruka zikomeye, bityo hakenewe ingamba zihamye zo gukumira no kwirinda ibiza.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j