Indirimbo Ubuzima yahimbwe hagambiriwe Byinshi cyanee bitewe n’ubuzima yaramazemo iminsi mu Gihugu cya kenya , Bivanye Kandi n’ubuzima abayemo hariya mu gihugu cya kenya ahitwa kakuma .No kuba kenshyi ubuzima bugenda buhindagurika ,bazamuka abandi bamanuka ,batera imbere ,abandi basubira inyuma,Ni kimwe cyazanye iki gitekerezo kiyi ndirimbo yise “”Ubuzima“

Umuhanzi DECO-G aganira n’umunyamakuru wacu kuri telephone yavuze ko iyi ndirimbo yashize ahabona izafasha burumwe kwisobanukirwa no kumenya icyo yakora ,bityo hakabaho kuvumbura no gukora ibishoboka mu iterambere rya buri muntu .
DECO -G yagize ati ” Iyi ndirimbo ubuzima nyituye burumwe wese watangiriye kuri 0 ukaba waraharaniye kuyivaho kandi bigashoboka , iyo wamenye intangiroro ,umenya namasozero ,rero ntimukihebe ,gushaka ni ugushobora.
Uyu muhanzi Ayabagabo Jean cloude uzwi ku izina rya DECO- G [ Ayubuhanzi]yongeyeho ko nturiya ubona yicaye kumwanya ukomeye yaba ayobora igihugu cangwa isi haraho yatangiriye bityo akaba ageze aho ubono nawe abona.
DECO – G amaze gusohora Indirimbo Nyinshyi harimo iyitwa Mama,kora cyanee,Niwewe, oya ,One day ,Mama ,Kora cyanee n’izindi.
Tubibutse ko uyu muhanzi DECO- G muriyi ndirimbo nshya yise ubuzima ,yayikoranye n’umuhanzi Man Melody.Ubusanzwe kumazina y’uyu Muhanzi DECO-G amazinaye yiswe n’ababyeyi ni Ayabagabo Jean Cloude.Avuka kuri mama we witwa ” Mukagatare , no kuri se witwa ” Misago 
Uyu muhanzi uri kuzamuka uko bwije ni uko bukeye DECO-G ,Yavukiye mu Gihugu cy ‘Uburundi ,Intara ya kirundo ,komine kirundo ,Umudugudu wa kinanira .Kurubu aba mu Gihugu cya kenya.
ubutumwa yageneye abafana be ,ni uko ibyiza birimbere, ntakwiheba ,ni ugukomeza bagakora bakarwana ,kandi ibyo duhura nabyo mu nzira biduha igisubizo cy’ibyifuzo byejo hazaaza.Asoza yakomeje kundirimbo ashaka gusohora muri Gospel izakora kumitima ya benshyi.
Indirimbo yose hano :