Minisitiri Dr. Bizimana yihanangirije Jean-Luc Habyarimana ku kugerageza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yamaganye amagambo aherutse gutangazwa na Jean-Luc Habyarimana, umwe mu bahungu ba Juvénal Habyarimana, aho yakomeje guhakana ko ubutegetsi bwa se bwagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 9 Werurwe 2026, Dr. Bizimana yavuze ko amagambo ya Jean-Luc ari “ukugoreka amateka no kugerageza kweza ibyaha bya se”, ashimangira ko ibimenyetso byemejwe n’inkiko mpuzamahanga bitazigera bisibwa n’ibyo yise propaganda.
Jean-Luc Habyarimana amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko nta cyaha umubyeyi we yakoze, ndetse akavuga ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rutigeze rugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe mbere. Ibi Minisitiri Bizimana yabiteye utwatsi, agaragaza ko inyandiko n’imanza z’uru rukiko zigaragaza neza ko Jenoside yari ifite umugambi n’intego yo kurimbura Abatutsi.
Yasobanuye ko mu mategeko mpuzamahanga, Jenoside idashobora kubaho hatabayeho umugambi cyangwa ubushake bwo kurimbura itsinda runaka. Amasezerano mpuzamahanga yo ku wa 9 Ukuboza 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside agaragaza ko Jenoside igizwe n’ibikorwa birimo kwica abagize itsinda, kubagiraho ibikomere bikomeye, cyangwa kubashyira mu buzima bugamije kubarimbura, byose bikorwa hagamijwe gusenya iryo tsinda.
Dr. Bizimana yavuze ko mu manza zose zaciwe na TPIR zerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragajwe ko hari umugambi wo kurimbura Abatutsi nk’itsinda ryihariye. Yavuze ko muri dosiye 78 z’abakurikiranyweho Jenoside, abantu 65 bahamijwe icyaha bagakatirwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cya burundu.
Yagarutse by’umwihariko ku rubanza rwa Jean Kambanda, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994, wemeye icyaha cya Jenoside mu 1998. Mu buhamya bwe, Kambanda yemeye ko mbere y’itariki ya 6 Mata 1994 hari ibikorwa byo gutegura Jenoside, birimo gutoza no guha intwaro imitwe y’urubyiruko rwa MRND na CDR, gutegura inzitizi mu mihanda, gukoresha itangazamakuru mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi, no guhuza abayobozi mu nzego zitandukanye bagamije gushyira mu bikorwa uwo mugambi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ibi byose byagaragajwe mu rubanza rwa Kambanda, rwasojwe akatiwe igifungo cya burundu azira Jenoside, ubugambanyi bwo kuyitegura, kuyishishikariza ku mugaragaro no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Yanagaragaje ko na mbere y’ishyirwaho rya TPIR, Komisiyo y’impuguke y’Umuryango w’Abibumbye yakoze iperereza mu Rwanda mu 1994, igasanga hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa mu buryo buhujwe.
Ku rundi ruhande, Dr. Bizimana yavuze ko abahakana Jenoside bakunze kuyihuza n’intambara yari hagati y’ingabo za Leta y’u Rwanda (FAR) n’iza FPR, nyamara inkiko mpuzamahanga zagaragaje ko ibyo ari ukuyobya uburari. Yavuze ko Abatutsi benshi bishwe mu bice bitarimo imirwano, bikagaragaza ko bari bagambiriwe nk’itsinda.
Yibukije kandi ko mu 2006 Urugereko rw’Ubujurire rwa TPIR rwemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari “ikintu kizwi n’isi yose” kandi ko nta shingiro na rito ryo kuyihakana.
Minisitiri Bizimana yasabye abantu bose kwirinda guhakana cyangwa kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ukuri kwamaze kwemezwa n’amategeko mpuzamahanga n’amateka yizewe. Yavuze ko amagambo nk’aya ya Jean-Luc Habyarimana agaragaza ko hari abakigerageza gukomeza ingengabitekerezo yasize isenye u Rwanda, ariko ko bidashobora guhindura ukuri kw’ibyabaye. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j