Ama-Lodge akomeje kwifashishwa mu bikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, abenshi bagaragaza impungenge ku kwinjizwamo abana
Mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, ama-Lodge azwi nk’amacumbi abantu bakodesha bakararamo ijoro rimwe cyangwa menshi, akenshi agamije kuruhuka cyangwa gucumbikira abagenzi.
Icyakora, abaturage batandukanye bo mu mujyi wa Kigali bagaragaza ko imikoreshereze yayo yahindutse, aho menshi asigaye akoreshwa n’abantu bagamije ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe bigakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.
Bamwe mu baturage baganiriye na INGANZO HUB bavuga ko aya macumbi akunze kwifashishwa n’abantu bashaka guhisha imibanire yabo, harimo abagabo bajyanamo abagore babo b’ibanga, abasore bajyanayo abakobwa, ndetse n’abandi bagamije ibyo kwinezeza, aho kurara bagamije kuruhuka gusa.
Icyakora, icyugarije abaturage cyane ni amakuru avuga ko hari ama-Lodge yinjizwamo abana bari munsi y’imyaka 18, bigakorwa nta kugenzurwa.
Ruhumuriza Jean Paul yagize ati:
“Twumva ko umwana uri munsi y’imyaka 18 atemerewe kujyanwa muri Lodge, ariko mu byo mbona, ama-Lodge menshi ntajya agenzura imyaka y’abajyamo. Abana bajyanwamo nta kibazo.”
Uwase Hamidah we avuga ko ikibazo gikomeye ari uko ama-Lodge menshi adakora ku kugenzura irangamimerere ry’abayagannye.
Ati:
“Nta Lodge zijya zipfa kwandika abantu bazijemo. Sinzi impamvu, ariko ndakeka ko ari yo ituma n’abagizi ba nabi bajyanamo abana bagahohoterwa, ntawubimenya.”
Rwabugili Emmanuel asanga iki kibazo cyagakwiye kwitabwaho n’itangazamakuru n’inzego zibishinzwe.
Ati:
“Kuki mutabikoraho inkuru koko? Jya muri Lodge urebe ko hari uzagusaba irangamuntu ngo agenzure imyaka yawe. Ikindi, si Lodge zose zigira camera z’umutekano kandi ba nyirazo barabibwiwe.”
Ku rundi ruhande, umwe mu bafite Lodge mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, yemera ko hari bamwe muri ba nyiri Lodge batubahiriza amategeko, ariko avuga ko biterwa ahanini n’igitutu cy’inyungu.
Ati:
“Si bose babikora, ni bamwe. Hari abanga gusaba ibyangombwa abakiriya babo kubera gutinya ko bahita bagenda, kuko abakiriya benshi batabikunda.”
Iki kibazo kirerekana icyuho gikomeye mu igenzura ry’amacumbi acumbikira abantu, bikaba bisaba ko inzego zibishinzwe, abafite Lodge n’abaturage muri rusange bafatanya kurinda abana n’umutekano w’abantu bose, hanubahirizwa amategeko agenga kwakira abakiriya n’ikoreshwa ry’aya macumbi.