Amb. Olivier Nduhungirehe yasubije abarimo Kabagambe wagaragaje ukwishongora ku bindi bihugu bya Africa kubera iterambere ry’u Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe ashimangira ko Pan-Africanism idashingiye ku kwigamba, ahubwo ishingiye ku bwubahane n’ubwiyunge bw’ibihugu by’Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ubumwe bw’Abanyafurika (Pan-Africanism) budashobora kubakwa hashingiwe ku kwishyira hejuru kw’igihugu kimwe ku bindi, ahubwo ko bugomba gushingira ku kwicisha bugufi, ku bwubahane no ku kwemera ko buri gihugu gifite amateka yacyo, urugendo cyanyuzemo n’imbogamizi gihura na zo.
Ubu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yabutanze ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2025, mu gihe hari impaka zikomeje gufata intera ku mbuga nkoranyambaga zishingiye ku magambo bamwe bafata nko kwishongora ku bindi bihugu by’Afurika, cyane cyane mu rwego rwo kugereranya aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’aho ibindi bihugu bikiri.
Icyo gitekerezo cya Minisitiri cyaje gikurikira ubutumwa bwatanzwe na Ignatius Kabagambe, umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, wavuze ko mu myaka icumi iri imbere u Rwanda niruba ruri imbere y’ibindi bihugu by’Afurika, bitazaba ari impanuka ahubwo ko bizaba ari umusaruro w’ibyateguwe neza. Ubutumwa bwa Kabagambe bwakiriwe mu buryo butandukanye, aho bamwe babubonye nk’ubutumwa bwo kwigirira icyizere no guharanira kwigira, mu gihe abandi babufashe nk’uburyo bwo kwigamba no kwishyira hejuru y’abandi Banyafurika.
Kabagambe yaboneyeho gutangaza ayo magambo yifashishije amashusho abiri atandukanye, arimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo w’u Rwanda, Ingabire Paula, wavugaga ku ntego n’icyerekezo Guverinoma yamuhaye, ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuganga wa Uganda, Dr. Chris Baryomunsi, wavugaga ku ngorane Afurika ikomeje guhura na zo mu gushaka ibisubizo byayo bwite. Ayo mashusho yayifashishije mu kugaragaza itandukaniro mu mitekerereze no mu cyerekezo cy’ibihugu, ibintu byarushijeho gukongeza impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gusubiza ayo magambo n’izo mpaka, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rwishimira ibyo rwagezeho, ariko ko kwishimira ibyo wagezeho bidakwiye guhinduka kwishongora cyangwa kwiyemera. Yagaragaje ko u Rwanda rukiri igihugu kiri mu nzira y’iterambere, gifite aho rugifite intege nke, kandi ko rwungukira byinshi mu kwigira ku bindi bihugu by’Afurika, cyane cyane ibituranyi.
Yagize ati “ubumwe bw’Abanyafurika bugomba gushingira ku bwubahane, ku kwemera itandukaniro ry’ibihugu no ku gukorana hatabayeho kwigira intangarugero isuzugura abandi.” Yongeyeho ko Pan-Africanism idashobora gusobanurwa nk’ugupiganwa ngo hamenyekane uwageze kure kurusha abandi, ahubwo ko ari urugendo rwo gufatanya, gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu nyungu rusange z’umugabane.
Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje ko u Rwanda rukomeje kungukira cyane mu mibanire n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), aho gusangira ubunararibonye no kwigira ku byakozwe ahandi bigira uruhare mu kubaka Afurika ifite icyerekezo, yihagije kandi ishoboye guhangana n’imbogamizi z’igihe.
Ubu butumwa bwe bwakiriwe neza na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuze ko ari isomo rikomeye cyane cyane ku rubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, bakagaragaza ko iterambere ridakwiye guherekezwa n’ubwirasi cyangwa imvugo zisenya ubumwe bw’Abanyafurika. Hari abagaragaje ko amagambo ya Minisitiri agaragaza umurongo wa dipolomasi u Rwanda rusanzwe ruzwiho, ushingiye ku bwitonzi, ku kubaha abandi no ku kwirinda amagambo ashobora gukomeretsa umubano w’ibihugu.
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uko yiyubaka mu by’ubukungu, politiki n’imibereho myiza, ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwagaragaye nk’ubwibutsa ko iterambere ry’igihugu kimwe ridashobora kuba impamvu yo gusuzugura abandi, ahubwo ko rigomba kuba imbarutso yo gukurura ubufatanye n’ubumwe bwimbitse ku mugabane wose.