David Himbara, wahoze ari umukozi mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabaye umuntu uzwi cyane si ku bikorwa bye bifatika, ahubwo ku nyandiko zishingiye ku marangamutima n’urwango agaragaza ku Rwanda, Perezida Paul Kagame ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi, RPF-Inkotanyi.
Uyu mugabo uba muri Kanada yagiye yandika inkuru nyinshi zidashingiye ku kuri, ahubwo zishingiye ku byo yibwira cyangwa atekereza mu bitekerezo bye bwite, atitaye ku ishusho nyayo y’u Rwanda uyu munsi.
Himbara n’inzira ye yo kwikunda
David Himbara yigeze gukorera Leta y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2002 nk’umunyamabanga mukuru wa Perezida, hanyuma agaruka muri 2006 kugeza muri 2010 ayobora ishami rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Perezidansi.
Nyuma yaho, Himbara yahisemo guhunga igihugu nyuma y’uko imikorere ye yagaragaje kwikunda no kutubahiriza inshingano, ibintu RPF itigeze yihanganira.
Kuva ubwo, yakomeje kwiyitirira ko ari “impuguke ifite PhD” ariko ibyo yandika ntibigaragaza ubumenyi bwe, ahubwo bigaragaza ukwikunda no gushaka kwigaragaza kurusha abandi.
Urwango rwe rugaragazwa n’inyandiko zidafite ishingiro
Himbara yagiye agaragaza amagambo yuzuye urwango, harimo n’aho aherutse kuvuga ko umurage wa Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema ngo “warangiye.” Ariko ibyo avuga bihabanye n’ukuri kuko urubyiruko rw’u Rwanda n’ubu rwigira ku rugero rwa Rwigema n’abandi batanze ubuzima bwabo mu kubohora igihugu, rukamenya ko igitambo no gukunda igihugu ari byo byubatse u Rwanda rwubaha buri muturage.
U Rwanda rukomeje kwesa imihigo
Mu gihe Himbara akomeza kugaragaza ishusho mbi y’u Rwanda, amahanga yo akomeza kugaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza.
Raporo ya Chandler Good Government Index 2025, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kabiri muri Afurika, uwa mbere mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, ndetse ku rwego rw’isi ruba urwa 59 mu bihugu 120 bifite imiyoborere myiza cyane.
Na none, Ikigo cy’Isi gishinzwe Iterambere (World Bank) cyagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7.8% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, bukomeza gukura ku rugero rwa 8.4% hagati ya 2022 na 2024. Ibi byose bigaragaza ko igihugu gikomeje gutera imbere bitewe n’imiyoborere myiza, ishoramari rikomeje kwiyongera ndetse n’iterambere ry’urwego rw’imirimo itanga serivisi.
Himbara we rero asigaye azwi nk’umuntu ufite impamyabumenyi ariko utayikoresha mu bushakashatsi bufite agaciro, ahubwo ayikoresha mu nyandiko zishingiye ku marangamutima no gushaka kugaragaza urwango.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwe yahunze rwubakiye ku bumwe, iterambere n’imiyoborere ishingiye ku ndangagaciro z’ubwitange, aho amagambo nk’aya y’urwango ntacyo yongera ku rugendo rw’iterambere igihugu cyihaye.