Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zishobora guhagarikirwa inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga aravuga ko inkunga y’amafaranga yatangwaga n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu gushyigikira ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ishobora guhagarara muri Gicurasi 2026, kandi kugeza ubu nta gahunda iratangazwa yo kongera igihe cyayo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026 n’ikinyamakuru Bloomberg, cyatangaje ko abantu bafite amakuru y’imbere muri iyi dosiye bavuze ko gahunda y’iyo nkunga yari yarateganyijwe izarangira muri Gicurasi, kandi ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo kuyivugurura.
Iyi nkunga iba igamije gufasha Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado, aho zifatanya n’ingabo za Mozambique mu guhangana n’inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic state.
Mu 2024, EU yemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero (asaga miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika) yo gushyigikira ibikorwa by’izo ngabo ziri muri Cabo Delgado. Aya mafaranga yanganaga n’andi yari yaratanzwe mbere mu 2022.
Ayo mafaranga yatangwaga binyuze mu kigega cyitwa European Peace Facility, kigamije gushyigikira ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano ku migabane itandukanye.
Inkunga yakoreshwaga cyane mu kwishyura ibikoresho bwite by’abasirikare, gutwara ibikoresho bya gisirikare, ndetse n’ibindi bikorwa by’ingenzi bifasha ingabo mu kazi ka buri munsi (logistics).
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Mozambique mu 2021 nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe n’inyeshyamba zifitanye isano na Islamic State mu mujyi wa Palma. Icyo gitero cyatumye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bwa gaz bihagarara muri ako gace.
Nyuma y’icyo gitero, Mozambique yasabye ubufasha bw’u Rwanda, rwohereza ingabo zafashije kugarura umutekano mu bice byinshi bya Cabo Delgado, intara ifatwa nk’ifite akamaro kanini kubera umutungo wa gaz kamere ihari.
Muri aka gace harimo imishinga minini yo gutunganya gaz ifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari iyobowe na sosiyete y’Abafaransa Total Energies, ndetse n’undi mushinga munini uteganywa kuyoborwa na ExxonMobil.
Mu ntangiriro za 2026, TotalEnergies yatangaje ko ibikorwa byayo byongeye gusubukurwa nyuma y’uko umutekano muri Cabo Delgado utangiye kugaruka.
Iyi nkunga ishobora guhagarara mu gihe Leta Zunze za Amerika ziherutse gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda ndetse n’abayobozi bamwe bakuru bazo. Ibyo bihano byatangajwe n’urwego rushinzwe imari muri Amerika, U.S Department of The Treasury.
Amerika ivuga ko zimwe mu nzego z’ingabo z’u Rwanda zashinjwe gushyigikira no gukorana n’umutwe wa AFC/M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
EU yatangaje ko iri gusuzuma ingaruka z’ibi bihano ku mikoranire yayo n’u Rwanda, nubwo kugeza ubu hataratangazwa niba ari byo byaba bifitanye isano no gushobora guhagarara kw’iyi nkunga.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo iyi nkunga ishobora kurangira muri Gicurasi, akamaro k’umutekano muri Cabo Delgado ku rwego mpuzamahanga gashobora gutuma ibikorwa byo kurwanya ubuhezanguni bikomeza gushyigikirwa.
Akarere ka Cabo Delgado gafatwa nk’ingenzi cyane ku isoko mpuzamahanga rya gaz, cyane cyane muri iki gihe ibihugu byinshi bishaka amasoko mashya y’ingufu.
Bityo, nubwo inkunga ya EU ishobora guhagarara, haracyibazwa uko ibikorwa by’umutekano muri Mozambique bizakomeza n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zizakomeza kugira mu guhangana n’imitwe y’ubuhezanguni muri Afurika. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j