Kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba mu Karere ka Karongi hafungiye Bayikorere Noel w’imyaka 19 hamwe na murumuna we Byiringiro Steven, nyuma y’uko Bayikorere yivuganye se Mushimiyimana Claude w’imyaka 47 amukubise igiti kirimo umusumari, amwitiranyije na murumuna we bari barwaniye mu muhanda.
Bayikorere yemereye Imvaho Nshya dukesha aya makuru ko icyaha acyemera adahakanye. Avuga ko we na murumuna we banyoye umutobe bawuvanze n’inzoga zizwi nk’“Ibyuma”, maze basinda bikabije.
Yagize ati:
“Twanyoye umutobe tuwuvanga n’inzoga ‘Ibyuma’. Bigeze nka saa tatu z’ijoro dutashye, murumuna wanjye ahamagarwa n’umuntu ngo baganire. Namubujije mubwira ko bwije, ariko aranga ngo ataba ari akazi amuha. Turagenda turazamuka duhura n’uwo muntu, mubuza kongera kuvugana na murumuna wanjye arabyanga.”
Bayikorere akomeza avuga ko ubwo bari bageze hafi yo mu rugo, murumuna we yafashe inkoni ayimukubita mu mutwe no ku kuboko, biramukomeretsa. Ngo yahise yiruka ajya gushikuza igiti ku rugo rw’umuturanyi aramanuka, ahura n’umuntu yibwira ko ari murumuna we.
Ati:
“Nari mfite umujinya n’ubusinzi bwinshi. Nahise nkubita igiti uwo nabonaga, mu by’ukuri ngirango ni murumuna wanjye. Nari ntarabona neza. Nibwo nagize ngo ndamukubita nsanga ni papa. Icya mbere nagikubise mu musaya w’ibumoso umusumari urinjira, nkomeza gukubita inshuro nyinshi.”
Umusaza yahise agwa hasi, amaraso aratemba. Bayikorere avuga ko atamenye ko yakubise se kugeza ubwo murumuna we amubwiye ko ari we amaze kwica.
Umugore wa Bayikorere n’umubyeyi w’aba bahungu babonye umurambo aho gutabaza ngo abaturanyi batabare, bahitamo kumutahana bavuga ko bazamuvuza mu gitondo. Mu rukerera, Byiringiro yabwiye mukuru we ko se ameze nabi. Bayikorere agerageje kumureba asanga umwuka uri kumushiramo, ahita yitaba Imana.
Abaturage baje kubata muri yombi babajyana kuri RIB ya Twumba. Habiyaremye Jérôme, umwe mu baturanyi, yavuze ko urupfu rw’uyu musaza rwabababaje cyane.
Ati:
“Yishwe n’umuhungu we ku bw’ubusinzi n’urugomo rutarimo. Twasanze yakubiswe igiti gifite umusumari mu musaya no mu mutwe, bikamwangiza bikabije. Nta n’uwagerageje kumujyana kwa muganga ngo abone n’icyizere cyo kubaho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi ushinzwe Imibereho myiza, Umuhoza Pascasie, yasabye abaturage kwirinda urugomo n’imyitwarire ikomoka ku businzi, yibutsa ko amakimbirane akwiye gukemuka mu bwumvikane cyangwa hakitabazwa ubuyobozi.
Umurambo wa Mushimiyimana wajyanywe mu bitaro bya Kibuye ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Bayikorere Noel na murumuna we bakiri mu maboko ya RIB ku rwego rw’iperereza.