REB Yatangaje Porogaramu Nshya yiswe Holiday Mula Mindset
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025 saa tatu za mu gitondo (09:00am), hatangiye ku mugaragaro porogaramu yihariye yiswe Holiday Mula Mindset, igamije gufasha abanyeshuri kubyutsa imyumvire n’imyitwarire y’iterambere no guhindura imitekerereze mu gihe cy’ibiruhuko.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Basic Education Board (REB) ku wa mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, iyi gahunda izajya itambuka kuri buri wa Kabiri no kuri buri wa Kane, ikazajya ikorwa Live kuri REB Multimedia Production Studio. Abanyeshuri bose barasabwa kubikurikira, kuko ari gahunda ifasha kunguka ubumenyi bwisumbuyeho mu gihe batari ku ishuri.
Abategura iyi gahunda batangaje ko intego ari ugufasha abanyeshuri kurushaho kubyaza umusaruro ibiruhuko, bagafata umwanya wo gusuzuma intego zabo, kwitegura neza amasomo y’igihembwe kizaza, no kwagura ubumenyi bwabo binyuze mu biganiro n’inama z’abahanga mu burezi, abajyanama n’abanyempano batandukanye.
Holiday Mula Mindset yatangiye uyu munsi ku wa kabiri, ikazajya igaragara buri wa Kabiri na buri wa Kane, guhera saa tatu za mu gitondo (9:00am), imbonankubone kuri REB Multimedia Production Studio no ku mbuga nkoranyambaga za REB.
Abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi barasabwa kutazacikanwa.