RRA na Polisi byatanze igihe ntarengwa cyo gukora mutation ku binyabiziga bitanditse mu mazina ya ba nyirabyo
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, cyatangije gahunda yihariye igamije gukemura burundu ikibazo cy’abantu batunze ibinyabiziga bitanditse mu mazina yabo, binyuze mu ihererekanya ryemewe rizwi nka mutation. Abatarabyubahiriza bahawe igihe ntarengwa kizageza ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma yaho hakazakurikiraho ibihano bikomeye birimo no gufatira ibinyabiziga.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 26 Mutarama 2026, ikazamara ukwezi kumwe, mu rwego rwo guha amahirwe ya nyuma abafite ibibazo bya mutation kugira ngo bikemuke nta bihano byihuse. RRA igaragaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko umubare w’abantu batunze ibinyabiziga batabyandikishije mu mazina yabo ukomeje kwiyongera, bikagira ingaruka ku misoro, ku mutekano wo mu muhanda no ku iperereza ry’ibyaha.
Amategeko ateganya ko ihererekanya ry’ikinyabiziga rigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi umunani nyuma y’uko kigurishijwe, giherewe cyangwa kivuye ku muntu umwe kijya ku wundi. Gusa RRA ivuga ko hari abantu bamaze imyaka myinshi batarigeze bubahiriza iri tegeko, bigateza urujijo mu micungire y’imisoro no mu miyoborere y’umutekano.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko impamvu zituma mutation itinda zitandukanye, zirimo abagurisha bafite imisoro batarishyura, abagurisha bagiye mu mahanga, abitabye Imana batarakoze ihererekanya, cyangwa se abo byagurishijwe batakiboneka.
Yasobanuye ko RRA yashyizeho uburyo bushya bwo gukemura izo mbogamizi zose, asaba abafite ibibazo nk’ibyo kugana iki kigo bakagenerwa ubufasha muri iki gihe cyihariye. Yashimangiye ko n’aho umwe mu bagize uruhare mu ihererekanya yaba ataboneka, hashyizweho uburyo bwemewe bwo gukora mutation adahari.
Ati: “Nta nzitizi n’imwe izatuma uwifuza gukora mutation atayikora. Twashyizeho ibisubizo ku bibazo byari bisanzwe bituma ihererekanya ritinda.”
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi, RRA yatangaje ko abakozi bayo bazajya bakora iminsi itandatu mu cyumweru, kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu. Mu Mujyi wa Kigali, aho hakorerwa hafi 70% by’ihererekanya ry’ibinyabiziga mu gihugu, hiyongereye ahantu hatatu hashya ho kwakirira abakora mutation, ari ho i Rebero kuri Canal Olympia, i Gikondo ndetse no kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
No mu ntara, serivisi zo gukora mutation zizajya zitangwa iminsi yose uretse ku Cyumweru, mu rwego rwo korohereza abaturage batuye kure y’imijyi. RRA yanongereye umubare w’abakozi bakora izi serivisi, aho bakubwe inshuro icumi ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.
Kugeza ubu, RRA igaragaza ko abantu bagera ku 160,000 bamaze kugana iki kigo bafite ibibazo bya mutation, muri bo abarenga 60,000 bakaba bamaze kubona ibisubizo. Abandi baracyafite imbogamizi zisaba kubanza gukemurwa, ariko nabo bakaba bari mu murongo wo gufashwa.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, umuvugizi wayo ACP Boniface Rutikanga yavuze ko kudakora mutation ku gihe biteza ibibazo bikomeye mu muhanda no mu iperereza ry’ibyaha, kuko amande yo mu muhanda akenshi yandikwa ku muntu utari nyir’ikinyabiziga nyakuri.
Yavuze ko hari ibinyabiziga, cyane cyane moto, byagiye bitwarwa n’abantu benshi nta hererekanya ryigeze rikorwa, bigatuma bigora Polisi kumenya uwo ibaza amakosa. Yongeyeho ko hari n’abakora amakosa cyangwa impanuka bakiruka, bazi ko ikinyabiziga kitabanditseho mu mazina yabo.
Polisi y’u Rwanda yashishikarije abaturage gukoresha aya mahirwe bahawe, kuko mu gihe kiri imbere hazashyirwaho amabwiriza mashya arimo ibihano bikomeye kurushaho ku batunze ibinyabiziga bitanditse mu buryo butemewe, birimo no kubifatira.
RRA na Polisi byombi byemeza ko iyi gahunda igamije kurengera abaturage, kunoza imicungire y’imisoro, guteza imbere umutekano wo mu muhanda no gukumira ibyaha bikorerwa hifashishijwe ibinyabiziga bitanditse mu mazina yabyo nyakuri.
Abaturage barasabwa kudategereza umunsi wa nyuma, ahubwo bakihutira gukemura ibibazo bya mutation mbere y’uko igihe ntarengwa kigera, kuko nyuma yaho amategeko azubahirizwa nta kindi cyitwazo.