Mu Karere ka Rubavu hatashywe ku mugaragaro imishinga itandukanye irimo inyubako z’ubucuruzi, inzu za koperative n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, bivugwa ko igiye guteza imbere ubukungu bw’ako karere no kunoza imibereho y’abaturage.
Muri iyo mishinga harimo Isoko rya Gisenyi, ryatashywe ku mugaragaro ku wa 27, nyuma y’imyaka irenga 18 ryubakwa ridasozwa bitewe n’imbogamizi zitandukanye.
Iryo soko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi barenga 1000, rikaba ryaruzuye ritwaye asaga miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Isoko rya Gisenyi ryuzuye ryubatswe na Sosiyete y’Abikorera mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ryari ryarahawe abandi bashoramari batabashije kurirangiza.
Ubuyobozi bwatangaje ko imyanya yose igenewe abacuruzi yamaze gufatwa, bikaba byitezwe ko rizatangira gutanga umusaruro mu gihe cya vuba.
Muri uwo muhango, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasoje ku mugaragaro Imurikagurisha rya Western Province Beach Expo 2025, ryabereye muri Rubavu ku nshuro ya gatatu.
Yagaragaje ko iri murikagurisha rifasha abikorera kumenyekanisha ibicuruzwa byabo no kubishakira amasoko mashya, ashimangira ko kwitabirwa n’abanyamahanga bigaragaza amahirwe y’iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Sebahizi yanatashye kandi inyubako y’ubucuruzi ya Koperative Unama Ukore Gisenyi, igizwe n’abagore bakora ubucuruzi n’ubudozi. Yashimye abagize iyi koperative ku ntambwe bagezeho, agaragaza ko ibikorwa byabo ari urugero rwiza rw’uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubukungu.
Uwo munsi wasojwe no gutaha ku mugaragaro inyubako z’ishuri rya RAMBO TVET, riherereye mu Murenge wa Nyamyumba, igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba John Bosco Habyarimana, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko iri shuri rizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’urubyiruko rwataye ishuri imburagihe, binyuze mu kuruhugura mu myuga n’ubumenyingiro bibasha kurufasha kwihangira imirimo.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Sebahizi yavuze ko ishuri rya RAMBO TVET rigiye gufasha kugabanya ibura ry’abakozi bafite ubumenyi ngiro bukenewe mu nganda, asaba urubyiruko kuribyaza umusaruro mu rwego rwo kwitegurira ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko iyo mishinga yose yatashywe izagira uruhare mu guteza imbere abikorera no kongera amahirwe y’akazi, mu gihe abaturage bo bagaragaza icyizere ko izabafasha kwikura mu bukene no kugera ku mibereho myiza irambye.
