Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’inkuru ya Tv1 agaragaza abaturage bo mu Karere ka Rusizi bigamba kunywa urumogi nta cyo bikanga, ubuyobozi bw’ako karere buratangaza ko ababigaragayeho ndetse n’abandi bose bazamenyekana bagiye gukurikiranwa n’amategeko.
Ayo mashusho yafatiwe mu Rushakamba, mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, ahantu hashinjwa kuba indiri y’abanywa n’abacuruza urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibindi bice birimo Indemabiti, Kanyogo na Kabasazi na byo bimaze igihe byitirirwa kuba indiri z’iki kiyobyabwenge.
Ibi byateje impaka mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bibaza uburyo abaturage bishora kunywa ibiyobyabwenge mu ruhame mu gihe amategeko abihanira bikarishye.
Ubuyobozi bwa Rusizi buramagana “kwiratia gukora icyaha”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko ayo mashusho ateye isoni kandi agaragaza “kwiyangiza” kudashobora kwihanganirwa.
Yagize ati:
“Biteye isoni n’agahinda. Ntabwo ukwiye kwirata ko uri gusenya ubuzima bwawe. Gukoresha ibiyobyabwenge ni icyaha kandi ntituzabyihanganira. Buri wese wagaragaye muri ayo mashusho, n’abandi bose bazamenyekana, bazakurikiranwa n’amategeko.”
Yashimangiye ko ibihano biteganywa n’amategeko bigomba kubahirizwa ku muntu unywa, ukurura cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.
Meya yahakanye ko hari ‘isoko’ ry’urumogi muri Rusizi
Hari amakuru yakwirakwijwe n’abaturage ko mu Rushakamba hashobora kuba hari isoko rihoraho ry’urumogi. Meya Sindayiheba yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo bihabanye n’icyo ijambo isoko rivuga.
Ati:
“Nta soko ry’urumogi rihari. Isoko ni ahantu hakorera ubucuruzi bwemewe n’amategeko. Ibyo bakoze ni icyaha, si isoko. Nta soko ry’urumogi riba muri Rusizi, nta n’iriba mu Rwanda. Uwabikora yabikora yihishe, bityo ntibishobora kwitwa isoko.”
Polisi yakoze umukwabu
Nyuma y’uko amashusho akwirakwiye, Polisi mu Karere ka Rusizi yakoze umukwabu muri ako gace, kuko haherutse kumenyekana nk’ahantu hahora ibikorwa by’icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Itegeko ribiteganya rimeze rite?
Ingingo ya 263 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko:
Unywa, ufata, uhumeka cyangwa ukoresha ibiyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka 1 kugeza ku myaka 2 cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Uhinga, ubika, utunda, ugurisha cyangwa uha undi ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 30 Frw.