Rwamagana: Umusore yiyahuye nyuma y’amagambo akomeretsa yabwiwe na papa we— Icyo urupfu rwe rutwigisha
Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, witwa Tayebwa Hally, yasanzwe yapfuye yiyahuye ku wa 24 Ugushyingo 2025. Yasanzwe na nyina mu cyumba cye, aho yari yimanitse mu mugozi.
Amakuru avuga ko mu minsi ya vuba yari amaze iminsiahozwa ku nkeke na se amubwira amagambo amusesereza, gusa ngo iryakuruye imbarutso y’urupfu rwe ni uko yamubwiye ko “naguma ku ishyiga azapfa nk’imbwa.” Aya magambo yakomerekeje uwo musore mu buryo bukomeye, birangira amuteye gufata umwanzuro mubi wo kwiyambura ubuzima.
Isomo rikomeye: Amagambo yica atarashe
Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko amagambo tuvuga atari ibintu byoroshye cyangwa bisekeje. Ashobora kubaka cyangwa agasenya. Hari ubwo ijambo rimwe riba intandaro y’ihungabana, ubwigunge n’amahitamo mabi.
Kuvuga nabi umuntu, cyane cyane uwo ukeneye ubuyobozi bwawe, ni nko kumutera ibuye ku mutima. Umubyeyi w’umuntu aba akwiye kuba inkomoko y’ubushobozi bw’umwana we, ntabwo agomba kuba inkomoko y’ibikomere.
Kwiyahura si wo muti
N’ubundi, nubwo amagambo y’umubyeyi we yamubabaje, nta mpamvu n’imwe yumvikana yo gutuma umuntu yiyambura ubuzima. Kwiyahura ni umwanzuro usoza byose nta mwanya wo kwisubiraho, kandi ugasiga abandi mu gahinda n’ibibazo by’imitima.
Iyo uyu musore ahitamo kubaho, akiyubaka, akagira icyo akora ku buzima bwe, yari kuba afite uburyo bwinshi bwo kwerekana ko yaciye ku ruhande amagambo ya se akayereka igihandure. Yari gukura, agatera imbere, akerekana ko kuba umuntu atari uko abandi bamuvuga, ahubwo ari ibyo yiyubakira n’inzira ahitamo.
Ariko mu gukoresha inzira yo kwiyahura, yabaye nk’uwemeye amagambo mabi yamuvuzweho. Byatumye urupfu rwe rufata isura y’ibyo se yari yamubwiye ibintu bikomeretsa kurushaho.
Icyo iyi nkuru ikwiye kutwigisha twese
Ababyeyi: Mujye mwitondera ibyo mubwira abana banyu. Ijambo ribi rimwe ryonyine rishobora guhindura ubuzima bw’umuntu bwose.
Urubyiruko: Ntihazagire amagambo menshi cyangwa mabi ahindura uko wiyumva. Kwigirira icyizere ni intwaro.
Abahura n’ibigeragezo: Mutobore muvuge. Mubwire abo mwizeye ibibaruhije. Mufite uburenganzira bwo kuribwa, ariko ntimwige kwiturisha.
Abatekereza kwiyahura: Mureke kwiyanga. Kwiyahura si igisubizo ni ugusoza urugamba nta n’intambwe ya mbere muteye.
Kwiyahura ntibigira ishema; guhangana n’ubuzima nibyo bigira agaciro. Igihe ubuzima bukugoye, humura ntabwo ntampamvu yo kubutera umugongo.