Uburusiya bwapfobeje ibiganiro bya vuba na Zelensky, Trump arasaba amahoro
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya (Kremlin) byahakanye amakuru avuga ko hari inama yegereje kuba hagati ya Perezida Vladimir Putin n’uwa Ukraine Volodymyr Zelensky, mu gihe Perezida w’Amerika Donald Trump akomeje gusaba ko aba bategetsi bombi bicara hamwe bagashaka umuti w’intambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.
Ibi bibaye nyuma y’uko Trump aherutse guhura na Putin muri Alaska, ndetse ku wa mbere akakira Zelensky n’abategetsi barindwi b’i Burayi muri White House. Nubwo yemeje ko intambara irimo kugaragara nk’ingorabahizi kuyihagarika, Trump yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere bizagaragara niba koko Putin ashaka ibiganiro by’amahoro.
Trump yabwiye umunyamakuru Mark Levin ko “byaba byiza cyane” Zelensky na Putin bahuye ndetse, ariko akongeraho ko azitabira iyo nama bibaye ngombwa. Yongeye kugaragaza ko bishoboka ko Perezida w’Uburusiya “atarashaka amasezerano” bitewe n’ibibazo akomeje guhura na byo.
Ku wa mbere, Putin yabwiye Trump ko yiteguye kwakira igitekerezo cy’ibiganiro bitaziguye, ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahise abipfobya avuga ko ibiganiro nk’ibyo bitasubirwamo hatabayeho inzira ndende y’itegurwa, guhera ku rwego rw’inzobere.
Dmitry Polyanskiy, wungirije uhagarariye Uburusiya muri ONU, yavuze ko “nta muntu n’umwe wanze ibiganiro,” ariko ko bidikwiye kuba “inama y’umuhango gusa.” Byongeye gutangazwa ko Putin yabwiye Trump ko Zelensky ashobora gutumirwa i Moscow, ibintu Ukraine bigoye ko yemera.
Ibiganiro bya Trump na Putin byerekanye ukuntu intambara ikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku mpande zombi. Nubwo Perezida wa Amerika yigeze kuvuga ko agahenge gashoboka hagati y’Uburusiya na Ukraine, ubu arashimangira ko hakenewe amasezerano y’amahoro arambye, anavuga ko Amerika ishobora gufasha Abanyaburayi mu rwego rwo kwizeza umutekano igihe haba habonetse agahenge, ariko atagaragaza neza niba ubwo bufasha bujyanye no kohereza ingabo cyangwa indege z’intambara.
Urugaga rwiswe urw’abafite ubushake, ruyobowe n’Ubufaransa n’Ubwongereza, rwatangaje ko rurimo kunoza gahunda yo kohereza ingabo zo kurinda umutekano muri Ukraine igihe imirwano yaba ihagaze. Ku wa kabiri, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer bayoboye ibiganiro by’iyakure n’abo muri Amerika hagamijwe “gushimangira gahunda zo kwizeza umutekano” Ukraine.
Zelensky we yavuze ko yiteguye gukorana ibiganiro “mu buryo ubwo ari bwo bwose” na Putin, mu gihe bimwe mu bihugu by’i Burayi bikomeje gutanga ibitekerezo by’uko iyo nama yakorwa.
Ubu Trump abona ko ibiganiro bitaziguye bishobora gufasha gutanga umurongo mushya mu rugendo rwo kugera ku masezerano y’amahoro, ariko nanone akemera ko umwuka mubi hagati ya Putin na Zelensky ari inzitizi ikomeye. Aba bategetsi bombi baherukaga guhura mu 2019, mbere y’uko intambara y’Uburusiya kuri Ukraine itangira mu 2022.
Intambara imaze guhitana abantu ibihumbi byinshi, gusenya ibikorwa remezo, no gukomeza gusiga ibikomere bikomeye ku basivili. Nubwo Uburusiya buvuga ko bushaka ibiganiro, bwakomeje gushimangira ko agahenge kose kabaho kagomba guherekezwa no guhindura ubutegetsi bwa Ukraine, ibintu bitigeze byemerwa na Kyiv cyangwa abaterankunga bayo b’i Burayi.