Umugore bigaragara ko yiyubashye yafashwe akekwaho kwiba abarwayi mu bitaro bya CHUK
Umugore bigaragaraga ko yiyubashye yafatiwe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), biherereye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, akekwaho kwiba abarwayi n’indembe amafaranga yabo.
Uyu mugore yafashwe ku manywa yo ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’uko yari amaze igihe agendagenda muri ibi bitaro akigira umunyabuntu agamije gutuburira abarwayi badafite abarwaza.
Abatangabuhamya baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko uyu mugore yegeraga abarwayi bigaragara ko bakeneye ubufasha, cyane cyane abadafite abarwaza, akabizeza kubagurira ibyo bakeneye cyangwa kohereza amafaranga ku miryango yabo binyuze kuri telefone. Nyuma yo guhabwa amafaranga, yahitaga ayitwarara akigendera.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati:
“Yageraga ku murwayi udafite umurwaza, akamubwira ko ashobora kumugurira ibyo akeneye. Yamuhaga amafaranga kuri telefone ye, agahita agenda.”
Undi nawe yagize ati:
“Kubera ko yari umugore wiyubashye, nta muntu wamukekagaho uburiganya. Abarwayi bamwizeraga byoroshye.”
Bamwe mu barwaza bari muri CHUK bavuze ko atari ubwa mbere uyu mugore yari agaragaye muri ibi bitaro, kuko ngo yahoraga aza akahibira abarwayi n’indembe.
Uwamariya Nadine, umwe mu bari aho yafatiwe, yavuze ko yari amaze kwiba abantu benshi, ati:
“Ubwo yafatwaga, abantu benshi bahise bavuga ko bamuzi. Bivugwa ko yari amaze kwiba abarwayi bagera kuri bane.”
Ubwo itangazamakuru ryageraga muri CHUK, ryasanze polisi imaze gutwara uyu mugore, akaba yafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.