UMUGORE YARASHWE ARAPFA MU MUJYI WA MINNEAPOLIS N’UMUKOZI WA LETA ZUNZE UBUMWE ZA AMERIKA USHINZWE ABIMUKIRA
Minneapolis, Leta ya Minnesota – Umujyi wa Minneapolis uri mu gahinda n’impagarara nyuma y’urupfu rw’umugore warashwe n’umukozi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (ICE), mu gikorwa cyabereye ku muhanda usanzwe utuwe n’abaturage.
Ibi byabaye mu gitondo, ubwo uwo mugore yari yicaye mu modoka ye ahagaze ku muhanda wo mu gace gatuwemo n’imiryango. Nk’uko byatangajwe n’ababibonye n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abakozi ba ICE bari mu gikorwa cyo gushakisha abantu bakekwaho kutagira ibyangombwa byo kuba muri Amerika, bagerageje kwegera imodoka y’uwo mugore.
Mu gihe hatangwaga amabwiriza atandukanye, ibintu byahise bihinduka mu kanya gato. Umwe mu bakozi ba ICE yarashe amasasu mu modoka, maze uwo mugore arakomereka bikabije. Nubwo yahise ajyanwa kwa muganga, nyuma y’igihe gito yaje kwitaba Imana.
Uwo mugore, wavuzwe nk’umubyeyi w’abana, yasize umuryango we mu gahinda gakomeye. Abavandimwe n’inshuti bavuga ko yari umuntu wicisha bugufi, ukunda umuryango we kandi utari ufite amateka y’ibyaha cyangwa amakimbirane n’inzego z’umutekano.
Abaturage bo muri ako gace bavuze ko batewe ubwoba n’ibyabaye, bagaragaza ko batazi impamvu ibikorwa nk’ibi byabera mu mihanda batuyemo, aho abana n’abaturage basanzwe banyura buri munsi.
Umwe mu baturage yagwigira yagize ati:
“Ntitwigeze dutekereza ko twabona umuntu arashwa atyo imbere y’inzu zacu. Ibi byadusigiye ubwoba bwinshi.
Nyuma y’uru rupfu, abayobozi b’umujyi wa Minneapolis banenze bikomeye imikorere y’abakozi ba leta ya federal, bavuga ko gukoresha intwaro mu gace k’abaturage b’abasivili bidakwiye kandi ko hakenewe iperereza ryigenga.
Ku rundi ruhande, inzego za leta ya federal zatangaje ko uwo mukozi yarashe yirwanaho, zivuga ko yumvaga ko ubuzima bwe n’ubw’abandi buri mu kaga. Ibi byatumye habaho impaka zikomeye hagati y’impande zombi, aho abaturage benshi basaba ukuri n’ubutabera.
Nyuma y’iyi nkuru, imyigaragambyo yatangiye mu bice bitandukanye bya Minneapolis, abaturage n’abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko ibikorwa bya ICE bigarukwaho, hakabaho ibisobanuro bisobanutse ku byabaye.
Abenshi bavuga ko uru rupfu rwerekana ikibazo gikomeye cy’imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, cyane cyane mu bihe igihugu gihanganye n’impaka zikomeye ku bijyanye n’abimukira.
INGANZO HUB