Uwiyitaga umucunguzi w’Isi muri Ghana yatawe muri yombi
Polisi yo muri Ghana yataye muri yombi umugabo witwa Ebo Noah wari umaze iminsi avuga ko yavuganye n’Imana mu nzozi ikamubwira ko tariki 25 Ukuboza 2025, hazabaho umwuzure uzarimbura Isi yose.
Ni ibintu byateye abantu ubwoba n’ubujijo ndetse bamwe batangira kwizera ibyo avuga no kumukurikira.
Inzego zishinzwe umutekano muri Ghana zavuze ko aya makuru ari ibinyoma, basaba abaturage kujya babanza bakagenzura bitonze ibyo babona mbere yo kubyizera no kubikwirakwiza.
INGANZO HUB