Abacuruza amatike y’indege mu Rwanda bari mu marira
Kugira ngo wumve impamvu itike y’indege ishobora guhita izamuka mu buryo butunguranye, ugomba mbere na mbere gusobanukirwa ikintu gituma indege ibasha kuguruka. Ni amavuta y’indege azwi nka Jet A1, cyangwa se benshi muyita lisansi ikoreshwa mu ndege.
Jet A1 ifata 20% kugeza kuri 25% by’amafaranga yose akoreshwa mu bikorwa by’indege. Ku ngendo ndende mpuzamahanga, iba ari yo kiguzi nyamukuru kigena byinshi. Iyo ibiciro bya lisansi bizamutse n’ibiciro by’amatike birazamuka.
Mbere y’intambara ya Amerika na Iran, lisansi y’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaguraga hafi amadolari 2,50 ku kagunguru. Mu minsi mike yakurikiye ibitero byagabwe kuri Iran, icyo giciro cyarazamutse kigera ku madolari arenga 4,56 ku kangunguru.
Intambara yo muri Iran yatumye igiciro cy’amavuta y’indege kizamuka ku kigero cya 82%, kuko cyavuye kuri $0,66 kuri litiro kigera hafi kuri $1,27 kuri litiro.
Iyo ubipimye ku kangunguru, amavuta y’indege yavuye ku madolari ari hagati ya 85 na 90 ku kagunguru mbere y’intambara, agera hagati ya 150 na 200 mu byumweru bike.
Kugira ngo ibi byumvikane neza mu buryo bufatika, ku wa 27 Gashyantare 2026, umunsi umwe mbere y’uko intambara itangira, kuzuza mu kigega cy’indege imwe ya Boeing 737-800 ku bibuga bikomeye byo muri Amerika byasabaga hafi amadolari 17.000. Mu gihe kitarenze icyumweru, kuzuza iyo ndege byari bimaze kugera ku madolari arenga 27.000.
Ku rwego rw’inganda z’indege zisanzwe zikorera ku nyungu nto cyane, ibyo si ikibazo gito. Ni ikibazo gikomeye cyane.
Urugendo rwa New York — Los Angeles ni rwo rugendo rwo mu gihugu imbere rukorwa n’abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wari wabanje, rwari rwakozwe n’abantu miliyoni 3,4 baturutse ku kibuga cy’indege cya JFK gusa. Ni umwe mu mihanda y’indege ikoreshwa cyane muri Amerika, ariko igiciro cyarwo cyikubye inshuro zirenga ebyiri mu byumweru bike.
Mbere y’intambara, mu mpera za Gashyantare 2026, itike yaguraga amadolari 167. Byageze muri Werurwe 2026, imaze kugera ku madolari 414.
Kuva i New York ujya Londres, mu mpera za Gashyantare 2026, itike ya make ya Delta yaguraga amadolari 285. Hagati muri Werurwe 2026, yari imaze kugera ku madolari 553.
Abacuruzi b’amatike y’indege mu Rwanda barataka
Bamwe mu bakora mu bigo bifasha abantu kugura amatike y’indege baganiriye na IGIHE, bavuze ko izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli ryabagizeho ingaruka.
Keza Teta yavuze ko ibiciro by’amatike y’indege byahenze cyane nko mu Bushinwa aho Abaturarwanda benshi bakunze kujya kubera impamvu z’ubucuruzi zirimo kurangura ibicuruzwa.
Ati “Mbere washoboraga kuba wabona itike y’indege ku 500$ yo kujya mu Bushinwa ariko ubu zisigaye ibiciro bijyayo byageze kuri 800$, 1000$ cyangwa 2000$ bitewe n’ibyo ushaka.”
Yavuze ko ahandi hantu abantu bakunze kujya ari muri Tanzania. Mbere umuntu ujyayo yashoboraga kugura itike yo kugenda no kugaruka kuri 300$ gusa ubu yageze 500$.
Umuyobozi w’Ikigo Learn Horizon Travel, Mukamisha Sirikare Paula, ati “Mu cyumweru washoboraga kubona abakiliya bagera mu munani gusa ubu dushobora kumara ibyumweru bibiri tubonye nk’umuntu umwe gusa ujya mu Bushinwa.”
Patrick Nshuti ukorera Delight Travel yavuze ko buri cyumweru bajyaga babona abakiliya barenga 10 ariko kubera uburyo amatike y’indege yazamutse byatumye bagabanyuka ku kigero cyo hejuru.
Ku rundi ruhande, abacuruzi batumiza ibicuruzwa kuva mu mahanga bagaragaza ko bahuye n’ibihombo bitewe n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli byatumye bamwe bahagarika ibyo bakoraga abandi bagabanya ingano z’ibyo batumizaga hanze y’igihugu.
Manishimwe Jean De Dieu ufite ikigo cyitwa Yoos Group Ltd gitumiza mu Bushinwa amagare y’umuriro, ati “Urebye uburyo ibiciro by’amatike y’indege biri kuzamuka cyane bimeze kimwe nko mu bihe bya Covid 19 kuko ubundi mu busanzwe iyi ntambara itaratangira twakatishaga itike y’indege ijya mu Bushinwa kuri 650$ gusa muri iyi minsi usanga ibiciro byarageze kuri 1200$.”
Yagaragaje ko mu gihe cya Covid-19, ibiciro by’amatike y’indege byigeze kugera kuri 2000$, ibyatumye icyo gihe ibyo bakoraga bihomba cyane.
Ati “Izamuka ry’ibiciro by’amatike y’indege byaherukaga muri Covid-19 kuko icyo gihe byigeze kugera ku 2000$, urumva ko nta tandukaniro ririmo kuba bigeze ku 1500$ hari kuburaho 500$.”
Umuyobozi w’Ikigo gitumiza kikanohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, Gasana Tito, yavuze ko ingano y’ibyo batumizaga hanze yagabanyutse cyane kuko abakiliya benshi bakoreraga babihagaritse.
Indege zimwe zahagaritse ingendo
Amasosiyete y’indege ntiyazamuye ibiciro by’amatike gusa. Yanafatiye hamwe izindi ngamba zitandukanye zo kugabanya no guhangana n’ibiciro byari bimaze kuzamuka.
Amafaranga y’imizigo yarazamutse. Amasosiyete yari aherutse gukuraho cyangwa kugabanya amafaranga yishyurwa ku mizigo ishyirwa mu ndege, yahinduye icyemezo cyangwa azamura ayo mafaranga.
Ku ngendo mpuzamahanga, amasosiyete menshi y’indege yashyizeho amafaranga y’inyongera yihariye ku matike, agaragazwa nk’ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli. Ibi byatumye abagenzi babona ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ko hari amafaranga bishyura kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.
Izindi ndege zahagaritse ingendo. Nka Air Canada yahagaritse ingendo zayo zijya New York, igaragaza ko yari igamije kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli. Ku rwego rw’Isi, ingendo z’indege ibihumbi n’ibihumbi zakuwe kuri gahunda.
Nyuma ya tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingendo zirenga 20.000 zarahagaritswe mu minsi ya mbere, bituma abantu barenga miliyoni imwe ku Isi yose babura uko bakomeza ingendo zabo.
Kugeza ku wa 5–6 Werurwe 2026, ni ukuvuga nyuma y’icyumweru kimwe intambara itangiye, ingendo zirenga 23.000 zari zimaze guhagarikwa ku Isi yose.
Kugeza ku wa 6 Werurwe 2026: Mu ngendo 51.600 zari ziteganyijwe kujya cyangwa kuva mu Burasirazuba bwo Hagati kuva ku wa 28 Gashyantare, izirenga kimwe cya kabiri zari zamaze guhagarikwa.
Hari umunsi umwe hafi 7% by’ingendo z’indege zose ku Isi zahagaritswe. Ibyo bivuze ingendo 7.049 zahagaritswe mu 104.618 zari ziteganyijwe. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.