Idini nk’ikiyobyabwenge cy’abantu: Kuki Afurika ukomeza gusenga ariko ikaguma mu bibazo bimwe?
Hari amagambo amwe n’amwe aba ameze nk’umuriro iyo uyavuze cyangwa uyakoresha mu buzima bwawe busanzwe bamwe bagufata nk’umwanzi w’ukwemera, abandi bakakubona nk’umuntu uvugishije ukuri ariko kwa kuri bavuga ngo si ngombwa ngo ukuri kose ukuvuge. Amwe muri ayo magambo ni aya Karl Marx aho agira ati: “Religion is the opium of the people.” bishatse kuvuga mu kinyarwanda ngo idini ni ikiyobyabwenge cy’abantu. Ayo magambo amaze imyaka irenga ijana avugwa, asubirwamo, rimwe na rimwe agafatwa nabi. Abenshi bayumvamo igitutsi ku idini. Ariko ikibazo si uko umuntu yemera Imana cyangwa atayemera. Ikibazo nyacyo ni iki: ese idini rikorwa nk’imbaraga zibohora abantu, cyangwa nk’igikoresho kibatuza kikababuza gutekereza?

Ayo magambo tuyasanga mu nyandiko y’uyu mugabo Marx yise A contribution to the Critique of Hegel’s Philosophy of Right aho yanengaga cyangwa avuguruza philosophy y’umugabo witwa Hegel wari waranditse kuri politike ndetse no ku idini, gusa nge ikinzanye si ukuvuga mu mizi iby’izo philosophy ahubwo nje kuvuga ku gitekerezo cyan Karl Marx aho yavuze ashize amanga ati “Religion is the opium of the people”. Opium ubundi wari umuti ukoreshwa cyane mu gusinziriza abantu babaga babuze ibitotsi, sinzi niba n’ubu ugikoreshwa, mu kinyarwanda rero tugenekereje kugira ngo dusobanukirwe n’iyo nteruro ya Marx, Opium twayisobanura nk’uburozi cyangwa ikiyobyabwenge bityo tukavuga tuti “Idini ni ikiyobyabwenge cy’abantu.”
Marx ntiyavugaga ko ukwemera ubwabyo ari ikibazo. Yavugaga ko idini rishobora kuba ihumure rituma abantu bihanganira imibabaro yabo aho kubaza impamvu bayibamo. Mu nyandiko ze, yavuze mbere y’ayo magambo ko idini ari “the sigh of the oppressed creature, the heart of a heartless world” ni ukuvuga ko idini ari umutima w’isi itagira umutima. Mu yandi magambo, idini ritanga ihumure mu buzima bukakaye, ariko iryo humure rishobora no kubuza umuntu guhangana n’impamvu nyayo y’imibabaro ye.
Aha ni ho Afurika igomba kwisuzuma nta buryarya.
Uyu mugabane ni umwe mu y’abanyedini cyane ku isi. Ku Cyumweru, ku wa Gatandatu (Isabato), ku wa Gatanu, cyangwa ku minsi y’imihango, insengero, imisigiti n’ahandi habera amasengesho huzura abantu. Imihanda yuzura amajwi y’amasengesho, indirimbo zo guhimbaza, n’inyigisho z’ubuzima bwiza. Ariko ikibazo gikomeye gikomeza kunsonga ni iki: ni gute umugabane usenga cyane uguma uhanganye n’ubukene, ruswa, akarengane n’iyicarubozo by’imibereho?
Iki si ikibazo cyo gusebya ukwemera. Ni ikibazo cyo gutekereza.
Hari ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika, religiosity ikomeye ibana n’ibibazo bikomeye by’ubukene na ruswa, kandi rimwe na rimwe idini rikaba rikoreshwa nk’igikoresho cyo gutuzisha rubanda aho kubakangurira guhindura imiterere y’ubuzima.
Iyo umubyeyi atabasha kubona amafaranga y’ishuri ry’umwana, iyo umusore arangiza kaminuza imyaka igashira nta kazi, iyo umuturage atabona serivisi z’ibanze, ariko akabwirwa ko “Imana izabikora”, ikibazo kiba gitangiye kuba kinini kuruta ukwemera ubwako. Ntabwo ikibazo ari ugusenga. Ikibazo ni igihe gusenga bisimbura gutekereza.
Aha ni ho amagambo ya Marx asa n’aho arushaho kugira ireme muri Afurika y’iki gihe.
Mu bice byinshi by’umugabane, cyane cyane mu mijyi ikura vuba, ubona amadini n’insengero byiyongera kurusha amashuri, amasomero, cyangwa ibigo by’ubumenyi. Hari aho abantu bashobora gutanga icya cumi no gutera inkunga ibikorwa by’itorero mu gihe badafite ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa igishoro cyo gutangiza umurimo. Si uko ukwemera ari ikibazo, ahubwo ikibazo ni igihe idini rihinduka uruganda rw’ibyiringiro bitagira ibikorwa bifatika.
Rimwe na rimwe, bamwe mu bayobozi b’amadini bakoresha ububabare bw’abantu nk’isoko ry’inyungu. Umunyantege nke, umukene, urwaye cyangwa ubabaye mu mutima ni we woroshye kubwirwa ko ikibazo cye atari imiterere ya sosiyete, ahubwo ari ikibazo cy’imyuka, imivumo, cyangwa kubura kwizera. Ibyo ni byo Marx yitaga false consciousness—imitekerereze umuntu ahabwa ikamubuza kubona ikibazo nyacyo.
Mu buryo butaziguye, umuntu ashobora kwibwira ko ikibazo cye ari Satani, kandi ikibazo nyacyo ari sisteme y’ubukungu, uburezi budafite ireme, cyangwa ubuyobozi budatanga amahirwe angana.
Muri Afurika, ibi bifite amateka maremare. Mu gihe cy’ubukoloni, idini ryakoreshejwe nk’igikoresho cyo kubaka obedience no guhindura imyumvire ya rubanda ku butegetsi. Hari aho ryahuzwaga n’imbaraga za leta n’abakoloni mu kubaka uburyo bwo kuyobora abaturage. Iyo usomye amateka y’u Rwanda, ubona neza ko insengero n’amadini byagize uruhare runini mu mibereho ya politiki n’imibanire y’abantu.
Mu Rwanda, iyi ngingo irushaho kuba sensitive, ariko ntibivuze ko itagomba kugibwaho impaka.
U Rwanda ni igihugu gifite amateka aremereye cyane, harimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri ayo mateka, insengero n’amadini byagize uruhare rukomeye—hari aho byabaye ubuhungiro, hari n’aho byanenzwe kuba byaracecetse cyangwa byarananiwe guhagarara ku kuri, hari n’aho insengero ziciwemo inzirakarengane zari zahahungiye zihizeye amakiriro nko mu nzu y’Imana! Nk’aho ibyo bidahagije, abashumba n’abapadiri b’izo nsengero baksgira uruhare mu iyicwa ry’izo nzirwkarengane (Abatutsi).
Ibi bitwigisha iki?
Bitwigisha ko idini atari ikintu kiri hanze ya sosiyete; ni igice cyayo. Iyo sosiyete irwaye, n’idini rishobora kurwara. Iyo abaturage badashishikarizwa kubaza ibibazo, no mu rwego rw’ukwemera bashobora kwiga kwemera byose batabanje kubisesengura, ibi mbivugiye y’uko mu nyigisho zitangirwa mu nsengero, nta mu kristu uba wemerewe kumbaza ikibazo padiri cyangwa pasiteri, sinzi uwashyizeho iri hame, icyo nzi ni uko birangira bose bagize bati “Amen” bisobanuye ngo “Byose ndabyemeye.”
Uyu munsi mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, ikibazo si ukwemera Imana. Ahubwo ikibazo ni ukumenya niba ukwemera gukangura ubwenge cyangwa kubusinziriza.
Ese umusore wabuze akazi abwirwa gushaka ubumenyi bushya no kwihangira imirimo, cyangwa abwirwa gusa ko igihe cye kitaragera? Ese umukene ashishikarizwa gusobanukirwa uburenganzira bwe n’amahirwe y’ubukungu, cyangwa ahabwa isezerano ryo kuzahirwa mu buzima bwo mu ijuru gusa? Ese abaturage bigishwa accountability n’ubutabera, cyangwa bigishwa gusa kwihangana no kutabaza byinshi?
Aho ibyo bisubizo byose bijya mu ruhande rwo gutuza gusa, ni ho idini riba rihindutse opium (ikiyobyabwenge).
Ariko reka mbe inyangamugayo: si idini ryose rikora gutyo.
Hari amadini n’abayobozi b’amadini bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi, amahoro n’ubwiyunge. Hari aho ukwemera kwabaye imbaraga zo kongera kubaka imitima y’abantu no kubafasha kuva mu ihungabana. Afurika ntiyubakwa no kwanga idini; yubakwa no kurikoresha nk’isoko ry’ubutabera n’ubwenge, atari nk’igikoresho cyo kuzimya ibibazo.
Iki gitekerezo cyanjye kirakomeye kandi kiroroshye icyarimwe:
Iyo ukwemera kubuza abantu gutekereza, kubaza, no gusaba impinduka, kuba kwabaye ikibazo.
Iyo ukwemera kubaha imbaraga zo guhindura ubuzima bwabo n’ubwa sosiyete, kuba kwabaye umutungo.
Karl Marx yari afite ukuri ku gice kimwe: abantu bababaye bashaka ihumure. Ariko ikibazo si ihumure ubwaryo; ikibazo ni igihe ihumure rihinduka uburyo bwo kwakira akarengane nk’aho ari ihame.
Afurika ntikeneye gusenga gusa.
Ikeneye no gutekereza.
U Rwanda na rwo, nk’igihugu cyiyubatse gishingiye ku mateka akomeye, rukeneye ukwemera kutica ibitekerezo, ahubwo kubyara abaturage babaza, basesengura, kandi baharanira ukuri.
Kuko igihugu cyubakwa n’amasengesho yonyine ni inzozi.
Cyubakwa n’amasengesho ahujwe n’ibitekerezo, ibikorwa, n’ubutabera.
NB: Iyi nyandiko ni igitekerezo cyange bwite Corneille Ntaco, nabishingiye ku gitekerezo cyan Karl Marx nyuma yo gusoma inyandiko ye.
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.