Abagore basambanyijwe ku gahato mu muhango gakondo muri Nigeria: ukuri n’impaka zikomeje kwiyongera
Mu gace ka Ozoro, muri Leta ya Delta muri Nigeria, havuzwe inkuru ikomeye ikomeje guteza impaka n’uburakari ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Bivugwa ko abagore bamwe bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy’umuhango gakondo uzwi nka Alue-Do fertility festival, ibirori bisanzwe bigamije kwizihiza uburumbuke n’umuco w’ako gace.
Amakuru yatangajwe na New York Post agaragaza ko muri ibyo birori, abagore bamwe birukankanywe mu mihanda, bakamburwa imyenda ku gahato, bamwe bagasambanywa n’itsinda ry’abagabo. Ibi byabaye ku manywa y’ihangu, imbere y’imbaga y’abantu, bamwe muri bo bafashe amashusho abandi bashimishwa na byo, aho gutabara.
Umwe mu bahohotewe, bivugwa ko ari umunyeshuri wa kaminuza, yasobanuye uko byagenze agira ati: “Baje bansumira ari benshi nk’inzuki. Batangira gukurura imyenda yanjye kugeza bansize nambaye ubusa. Naratatse nsaba ubufasha, ariko nta wigeze antabara.”
Amakuru akomeza avuga ko bamwe mu bagore bahuye n’ibi byago bajyanywe kwa muganga, aho bakomeje kwitabwaho kubera ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.
Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi abantu barenga icumi bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa, barimo n’umuyobozi wo mu rwego rw’umuryango. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’uruhare rwa buri wese.
Gusa, abayobozi bamwe bo mu gace ibi byabereyemo bahakanye ko habayeho gusambanya ku gahato. Bavuga ko uwo muhango “wasobanuwe nabi” n’itangazamakuru, bagashimangira ko ari umuco usanzwe ukorwa buri mwaka.
Ibi byateje impaka zikomeye: ese koko ni “ugusobanura nabi umuco,” cyangwa ni ukwirengagiza ihohoterwa rikomeye ryabereye mu ruhame?
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore bakurwamo imyenda ku gahato, bikomeza gushimangira impungenge z’abavuga ko ibyabaye ari ihohoterwa rikomeye ridakwiye kwihanganirwa mu izina ry’umuco.
Iyi nkuru igaragaza ikibazo gikomeye Afurika n’isi muri rusange bikomeje guhangana nacyo: aho umuco ushobora gukoreshwa nk’urwitwazo rwo kurenga ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu, cyane cyane ku bagore.
Ku rundi ruhande, kuba ibi byarabereye mu ruhame, imbere y’abantu benshi batagize icyo bakora, byongera ikibazo cy’imyumvire n’uruhare rw’abaturage mu kurwanya ihohoterwa. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j

Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.