Abapolisi bigize abagore bajya guta muri yombi umucuruzi w’ibiyobyabwenge
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Tha Luang, mu burasirazuba bwa Thailand, aho abo bapolisi benshi bari abagabo bambaye amakanzu y’abagore arabagirana ndetse biyitirira itsinda ry’ababyinnyi bo mu birori byo ku muhanda.
Nyuma yo gusohoza uwo mukwabu, polisi yasohoye ifoto y’abo bapolisi bari kumwe n’uwo bakekwaho icyaha, ibintu byahise bikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uwo mugabo watawe muri yombi witwa Mekha Fa-wap-wap. Polisi yavuze ko yasanganwe ibinini 53 bya methamphetamine, amasakoshi arenga 200 apakirwamo ibiyobyabwenge ndetse na telefone ngendanwa.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko polisi yari imaze igihe ikurikirana uwo mugabo, ari na yo mpamvu bahisemo gukoresha uburyo bwo kwiyoberanya kugira ngo bamufate atabaketse.
Uyu mugabo kandi akurikiranyweho kuba yarakoraga ibikorwa by’imikino y’amahirwe bitemewe n’amategeko.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje gutungurwa n’ubwo buryo polisi yakoresheje, aho umwe yanditse ati: “Ni nka filime ya 21 Jump Street.”
Si ubwa mbere polisi yo muri Thailand ikoresha uburyo budasanzwe mu gufata abakekwaho ibyaha. Mu minsi yashize kandi hari abandi bapolisi biyoberanyije nk’ababyina imbyino za “lion dance” mu kwizihiza umwaka mushya w’Abashinwa kugira ngo bafate umuntu wari umaze igihe ashakishwa. Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru ako kanya https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.