Amavuriro ya Leta yongeye kwibutswa ko ubuzima bw’umurwayi ari bwo bwa mbere kurusha ibijyanye n’ubwishingizi
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yongeye gushimangira ko amavuriro yose ya Leta, kuva ku rwego rw’ibanze kugera ku bitaro bikuru, agomba kubanza gusuzuma no kuvura umurwayi mbere yo kwinjira mu bikorwa bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi cyangwa ibindi by’imiyoborere.
Ibi bikubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yo ku wa 27 Werurwe 2026, igaruka ku mabwiriza yari yaratanzwe mbere ariko bigaragara ko hari aho atubahirizwa uko bikwiye.
Iyi baruwa ishingiye ku yindi yo ku wa 26 Gashyantare 2020, yasabaga amavuriro yose kujya abanza gusuzuma umurwayi hakoreshejwe umuganga ubifitiye ubushobozi, mbere y’uko hakorwa ibindi byose birimo no kugenzura niba afite ubwishingizi nka Mutuelle de Santé cyangwa ubundi bwishingizi.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko nubwo ayo mabwiriza ahari, hari aho atarashyirwa mu bikorwa neza. Yavuze ko bidakwiye ko umurwayi akererwa, yimwa serivisi cyangwa asabwa kuzagaruka kubera ibibazo bijyanye n’imicungire y’ubuyobozi cyangwa ubwishingizi.
Ati: “Nta murwayi ugomba gukerezwa, kwimwa serivisi cyangwa gusabwa kuzagaruka kubera ikibazo cy’ibitarakemuka mu nzego z’imiyoborere cyangwa ibibazo bijyanye n’ubwishingizi.”
Aya mabwiriza yongeye gushimangirwa nyuma y’uko ku wa 23 Werurwe 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, anenze bikomeye imikorere y’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu giherereye mu Karere ka Karongi.
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cyabaye muri Gashyantare 2020, aho umugore wari ugiye kubyara yageze kuri icyo kigo nderabuzima afite Mituweli ariko itaratangira gukora kuko itari yamara iminsi 30. Aho kumuvura, abaganga bamusubije mu rugo bamusaba kuzagaruka nyuma y’iyo minsi, bikaza kurangira apfiriye iwe.
Perezida Kagame yavuze ko mu bihe nk’ibyo, icyihutirwa kiba ari ugukiza ubuzima bw’umuntu, ibindi bigakurikira nyuma.
Ati: “Iyo bamuvura ibyo bindi bikanakurikiranwa, ibyo bamwishyuza bakazabimwishyuza cyangwa ubimwishyurira akabimwishyurira.”
Nubwo iki kibazo cyabaye mu myaka itandatu ishize, haracyagaragara aho mu mavuriro ya Leta abarwayi babanza kunyuzwa ku bakozi bashinzwe ubwishingizi cyangwa kwishyura mbere yo kugera ku muganga, ibintu MINISANTE ivuga ko bidakwiye gukomeza kubaho.
Minisiteri y’Ubuzima ishimangira ko ubuzima bw’umurwayi bugomba gushyirwa imbere ya byose, kandi ko ibijyanye n’ubwishyu cyangwa ubwishingizi bishobora gukurikiranwa nyuma y’uko umurwayi ahawe ubuvuzi bw’ibanze.
Minisitiri Nsanzimana yategetse abayobozi b’amavuriro yose gushyira mu bikorwa aya mabwiriza nta kabuza, anaburira ko ikigo kizayirengaho kizirengera ingaruka zabyo.
Ibi byemezo bigamije gukumira amakosa ashobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, no kongera icyizere mu rwego rw’ubuvuzi, aho umurwayi agomba gufatwa nk’uw’ingenzi mbere y’ibindi byose. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.