bitaravuzwe ku ibaruwa isingiza Juvénal Habyarimana yanditswe na Musenyeri Bigirumwami
Iyi baruwa yiswe ‘Umurage w’Ukwemera’ ya Musenyeri Bigirumwami, ifite igice cyahariwe Habyarimana kigira kiti “Nkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara, intore itumirwa aho rwaremye, rutsibikababisha, igihumura turwana. Jenerali Habyarimana wakuye Abanyarwanda ikuzimu, bakajya ibuntu, murabeho ku Mana”.
Mu kiganiro ku muyoboro ‘Agasaro Kaburaga’, Mwishywa wa Musenyeri Bigirumwami uba muri Argentine, Padiri Jean Bosco Nsengiyumva, yasanishije iki gisingizo n’umwuka mubi wamaze igihe kinini hagati ya nyirarume na Grégoire Kayibanda watangiye kuyobora u Rwanda rukiva mu maboko y’abakoloni b’Ababiligi.
Yagize ati “Bigirumwami yagiranye ibibazo bitoroshye na Bwenge cyangwa Sabwenge, Perezida Kayibanda. Ikibazo cya mbere bagiranye mu ntangiriro nubwo akenshi tugihunga ni uko Kayibanda na Bigirumwami bapfuye ko mu ntangiriro ya 1959 na 1960, Abanyarwanda benshi bamwibonagamo, bagakunda MDR, nyuma iba MDR-Parmehutu.”
Yasobanuye ko Kayibanda wari ushyize imbere Abahutu, atishimiye uburyo Musenyeri Bigirumwami yahaye amasambu Abatutsi bakomokaga mu Gisaka i Bugesera, akanabafasha kujya kwiga mu mahanga. Ati “Ni aho ruzingiye. Umwe yabonye umwe ari guteza imbere abe, undi na we ashaka guteza imbere abe.”
Padiri Nsengiyumva ahamya ko Musenyeri Bigirumwami yandikiye Habyarimana ashaka kugaragaza amwitezeho kuba umuyobozi utandukanye na Kayibanda. Kuba Habyarimana ashinjwa kuyobora ibitero byibasiye Abatutsi mu gihe yari umusirikare mukuru, uyu musaseridoti avuga ko “Zitukwamo nkuru”, ko ibyo byari ku mutwe wa Kayibanda nk’uwari Umukuru w’Igihugu.
Ati “Bigirumwami arivugira amarangamutima ye ubwe, ni ko njye mbyumva. Kuko niba wowe wari ufitanye ibibazo n’umuntu kuko n’iyo waba uri Musenyeri, n’iyo waba uri Papa, n’iyo waba uri Padiri, ak’abantu ntikabura. Ibibazo bari bafitanye ni byo nkeka ko ari yo ndorerwamo ari kureberamo uwamusimbuye cyangwa se uwamwimuye.”
Musenyeri Bigirumwami mu 1974 yeguye ku mwanya wo kuyobora Diyosezi ya Nyundo.
Padiri Nsengiyumva ahamya ko yatanze ubwegure mu 1973 ku butegetsi bwa Kayibanda bwamushyizeho igitutu, ariko abitangaza atinze kubera ko yabanje gutegereza igisubizo cyaturutse i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku Isi.
Umuhanga ku mateka akaba n’umushakashatsi kuri yo, Padiri Hildebrand Karangwa, yatangaje ko ibaruwa ya Musenyeri Bigirumwami yari mu murongo wa Kiliziya Gatolika wo kubana neza n’ubutegetsi buriho, bityo ko atashoboraga kwandika ibinyuranyije na politiki y’Umukuru w’Igihugu nubwo na we yibasiye Abatutsi.
Padiri Karangwa yagize ati “Politiki ya Kiliziya muri rusange ni ukubana neza n’ubutegetsi buriho kandi binashingira ku byo Pawulo Mutagatifu yigisha. ‘Mwubahe abategetsi’. Mbibonamo dipolomasi kandi ya ngombwa. Umukuru w’Igihugu ni Umukuru w’Igihugu, ntabwo wajya kuvuga ibintu byandagaza Umukuru w’Igihugu. Ni uko Habyarimana yafatwaga. Nanjye nari mukuru, icyo gihe nari ndimo ndangiza amashuri yisumbuye. Twaramubyinaga rwose, ibintu bikomeye cyane, tumutaka.”
Uyu musaseridoti yavuze ko Musenyeri Bigirumwami atari yemerewe guhangana na Habyarimana ariko abajijwe niba aho kumusingiza bikomeye nk’uku kandi hari igice cy’Abanyarwanda cyari gikomeje gukandamizwa kuva mu gihe yari umusirikare mukuru kugeza ku butegetsi bwe, atari guhitamo guceceka, asubiza ko umwepisikopi aba ahagararariye Kiliziya Gatolika.
Padiri Karangwa na we yemeje ko Musenyeri Bigirumwami yagiranye ibibazo bikomeye na Kayibanda kuko uwari Umukuru w’Igihugu yatoteje uyu mwepisikopi, amucisha bugufi cyane, bigera aho tariki ya 27 Gashyantare 1973, Abapadiri umunani bakoreraga muri Diyosezi ya Nyundo n’abandi bihayimana bahunga u Rwanda. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
CPR: IGIHE
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.