Bobi Wine yongeye gushinja ubuyobozi bwa Uganda n’inzego z’umutekano kumuhohotera no kumusebya
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yongeye kugaragaza impungenge ku mutekano we n’uwo umuryango we, ashinja inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’icyo gihugu kumukorera ibikorwa byo kumusebya no kumuhigisha uruhindu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, Bobi Wine yashinje umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, gukoresha amakuru y’ibinyoma agamije kuyobya rubanda no kumwangisha abaturage.
Yavuze ko Muhoozi yamubeshyeye avuga ko yihishe kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 30 Mutarama 2026, ibintu we ahakana yivuye inyuma. Asobanura ko muri icyo gihe, yari ari iwe mu rugo i Kampala, aho avuga ko yagabweho igitero n’inzego z’umutekano zashakaga kumuta muri yombi.
Bobi Wine yagize ati “Icyo gihe sinari nihishe ahantu na hamwe nk’uko babivuze, ahubwo narimo mpigwa bukware n’inzego z’umutekano zaje kugota urugo rwanjye, zibaza umuryango wanjye aho ndi.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa nk’ibi bimaze igihe bikorwa ku muryango we, ashinja ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni gukoresha inzego z’umutekano mu guhohotera abatavuga rumwe na bwo. Yagaragaje ko kuva Museveni yakomeza kuyobora igihugu mu matora we yita ko yaranzwe n’uburiganya, we n’umuryango we bakomeje kubaho mu bwoba no mu iterabwoba rihoraho.
Yavuze ko urugo rwe rukomeje kugabwaho ibitero bya hato na hato, ashimangira ko ibyo bikorwa binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi. Yanenze bikomeye imikorere ya Gen. Muhoozi, avuga ko ibikorwa bye bidafite ubushishozi kandi ko byerekana imiyoborere idaha agaciro uburenganzira bw’abaturage.
Mu butumwa bwe, Bobi Wine ntiyagarukiye kuri Uganda gusa, ahubwo yanavuze ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe. Yashinje ubuyobozi bw’icyo gihugu gufunga abatavuga rumwe na bwo, barimo umunyamategeko n’umunyapolitiki Tendai, wafunganywe na bagenzi be.
Yavuze ko aba bantu bafunzwe bazira kwamagana umugambi wo kongera manda y’umukuru w’igihugu no guhindura uburyo atorwamo, aho hashyirwagaho igitekerezo cyo gutora Perezida binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko gusa.
Bobi Wine yamaganye uko gufungwa, abyita akarengane, anasaba ko abo banyapolitiki barekurwa, agaragaza ko gufunga abatavuga rumwe na leta ari igikorwa kinyuranyije n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Kugeza ubu, aho Bobi Wine aherereye ntiharamenyekana ku mugaragaro, kuko we ubwe atarabitangaza. Gusa avuga ko impamvu ari umutekano we, ashimangira ko hari ibikorwa bikorwa mu ibanga bigamije kumugirira nabi.
Ibi byose byongera kugaragaza umwuka mubi wa politiki muri Uganda, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kugaragaza ko bahohoterwa, mu gihe ubuyobozi bwo bukomeje guhakana ibyo bushinjwa. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.