Brig Gen Ronald Rwivanga yatangiye kuyobora EASF
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Uyu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye nyuma y’uko Brig Gen Njema asoje manda ye nk’Umuyobozi wa EASF, umwe mu mitwe ihuriweho n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Brig Gen Rwivanga asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), inshingano yari amazeho kuva mu Ukuboza 2020.

Muri icyo gihe, yabaye umwe mu basirikare bagaragaye cyane mu gusobanura ibikorwa n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rw’umutekano haba imbere mu gihugu no mu bikorwa byo hanze yacyo.
Izina rye rimaze igihe rizwi mu gisirikare cy’u Rwanda, aho yagiye akora inshingano zitandukanye zirimo n’izijyanye n’itumanaho n’imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage.
Eastern Africa Standby Force ni umutwe uhuza ibihugu byo mu karere ugamije gutanga umusanzu mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse no gutabara mu bihe by’amage.

Ugizwe n’ingabo zo mu bihugu birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani na Uganda.

Buri gihugu kigira uruhare mu gutanga ingabo, abapolisi n’abasivili mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro, gukumira amakimbirane no gutabara mu gihe habaye ibibazo by’umutekano mu karere. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.