FDLR yishe abasivile 10 muri Masisi na Walikale, yiba ingurube
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
AFC/M23 mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ahagana saa yine z’ijoro.
Ati: “Ku wa 24 Gicurasi 2026 ahagana saa yine z’ijoro, itsinda rinini ry’abarwanyi ba FDLR rifashijwe n’imitwe ya Wazalendo ryagabye igitero gikomeye kandi cyateguwe ku midugudu ya Malemo na Kalembe iri hagati ya Masisi na Walikale.”
Kanyuka yavuze ko muri Malemo abaturage barindwi bishwe, abandi batatu bagakomereka bikomeye.
Muri Kalembe ho yavuze ko abandi bantu batatu bishwe, icyenda bagakomereka, ndetse hakanashimutwa umukuru w’umudugudu.
Ati: “Muri Kalembe, abo barwanyi bishe abandi basivile batatu, bakometsa abaturage icyenda ndetse bashimuta umukuru w’umudugudu kugeza ubu utaramenyekana aho aherereye.”
Nk’uko byatangajwe na Lawrence Kanyuka, mbere yo kuva muri ako gace abo barwanyi banasahuye abaturage bo mu mudugudu wa Bweru, batwara inka 11 n’ingurube nyinshi.
AFC/M23 yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza gufasha no gukorana na FDLR, ibintu yavuze ko biri mu bikomeje guteza umutekano muke no gukorerwa urugomo kw’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Subscribe to get the latest posts sent to your email.
Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.