Icyorezo gishya kitwa HantaVirus kimaze guhitana abantu batatu mu bwato bwa ba mukerarugendo
Abantu batatu bamaze gupfa mu gihe abandi batatu banduye indwara bikekwa ko ari hantavirus, icyorezo kidasanzwe ariko gishobora kwica vuba, cyadutse mu bwato bwitwa MV Handius buri mu Nyanja ya Atlantique hafi ya Afurika y’Iburengerazuba.
Uwapfuye bwa mbere yari umugabo ukomoka mu Buholandi wapfuye ku wa 11 Mata, icyo gihe icyamwishe kikaba kitari cyamenyekana. Nyuma, umugore we na we yararwaye aza kwitaba Imana, hakurikiraho undi mugabo w’Umudage wapfiriye muri ubwo bwato ku wa 2 Gicurasi. Hari kandi abandi bantu batatu bakekwaho kwandura iyo ndwara, barimo umwe uri mu bitaro by’indembe muri Afurika y’Epfo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organisation, ryemeje ko nibura umuntu umwe yamaze gupimwa binyuze muri laboratwari agasanganwa iyo ndwara. Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bw’isosiyete ikoresha ubwo bwato, Oceanwide Expedition, buvuga ko ibikorwa byo kuvana abagenzi muri ubwo bwato cyangwa kohereza abarwayi kwa muganga bitaratangira kubera ko inzego z’ubuzima zitarabitangaho uburenganzira.
Ubu mu bwato haracyarimo abantu bagera ku 150, mu gihe hateganywa uburyo bwo gufasha abarwayi no gufata ibyemezo bikurikiraho.
Hantavirus ni iki, kandi yandura ite?
Hantavirus ni itsinda rya virusi zikunze guturuka ku nyamaswa z’udusimba tw’imbeba zo mu gasozi. Iyi virusi yandurira cyane cyane mu guhumeka umwuka urimo uduce tw’inkari, amase cyangwa amatembabuzi y’izo nyamaswa. Iyo ayo matembabuzi avumbuwe mu mwuka, umuntu ashobora kuyahumeka akandura.
Mu bihe bidasanzwe, hari ubwoko bumwe bw’iyi virusi bushobora no kwandurira hagati y’abantu, ariko si bwo busanzwe bugaragara cyane.
Indwara ziterwa na hantavirus n’uko zigaragara
Hantavirus ishobora gutera indwara ebyiri zikomeye. Iya mbere ni iyo mu bihaha izwiho gutuma amazi yuzura mu bihaha bikaba byatuma umurwayi ahumeka nabi cyane, ndetse ikaba ishobora kwica hafi 38% by’abayanduye. Iyi ndwara itangira igaragaza ibimenyetso bisa n’iby’ibicurane nko kugira umuriro, kubabara imitsi, kunanirwa, kubabara umutwe, isesemi no kuruka. Nyuma y’iminsi mike, umurwayi atangira gukorora no kubura umwuka.
Indi ni indwara yibasira impyiko, ishobora gutera umuvuduko w’amaraso kugabanuka, kuva amaraso imbere mu mubiri no kwangirika kw’impyiko. Iyi yo ishobora kwica hagati ya 1% na 15% by’abayirwaye bitewe n’uburyo igaragaramo.
Kuyimenya no kuyirinda biracyari ingorabahizi
Kumenya ko umuntu yanduye hantavirus hakiri kare biragoye, kuko ibimenyetso byayo bya mbere bisa n’iby’izindi ndwara zisanzwe nk’ibicurane. Ikindi kandi nta muti wihariye uyivura uraboneka kugeza ubu, nubwo hari imiti igabanya ubukana ishobora gufasha abarwayi.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko uburyo bwiza bwo kuyirinda ari ukwirinda kwegera aho imbeba ziri, cyane cyane mu nyubako zifunze, no gukoresha ibikoresho birinda umubiri nk’udupfukamunwa n’udupira tw’intoki igihe umuntu agiye gusukura ahantu hashobora kuba harimo imyanda yazo.
Impungenge ku mutekano w’abari mu bwato
Iki cyorezo gikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abagenzi n’abakozi bari muri MV Handius, cyane ko kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa cyo kubavana muri ubwo bwato.
Inzego z’ubuzima ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko nyakuri y’iyi ndwara n’uko yakwirakwiye muri abo bantu, mu gihe hatangiye gutekerezwa uburyo bwo gutabara abarwayi no gukumira ko yakomeza gukwirakwira. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
Discover more from INGANZO HUB
Subscribe to get the latest posts sent to your email.